Vincent Murekezi uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho kuba yarakoreye mu Karere ka Huye, yavuze ko yahabwa amezi atatu yo gushaka umwunganira mu mategeko kuko uwamwunganiraga yivanye mu rubanza.
Ubwo perezida w’inteko iburanisha yabanje guha ijambo Murekezi Vincent yavuze ko yaje kuburana ariko nta mwunganizi mu mategeko afite, aho yemeje ko atazi icyatumye uwamwunganiraga yikura mu rubanza.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kuburana afite umwunganizi byemewe n’itegeko nshinga ari uburenganzira bw’umuburanyi.
Urugereko rw’Urukiko Rukuru mu Rwanda rwafashe umwanzuro rusubika urubanza, rukazaburanishwa taliki ya 09 Nzeri, 2025 .
Vincent yagaragarije urukiko n’ubushinjacyaha ko kuvugana n’abagize umuryango we ari ikibazo kuko uri hanze y’u Rwanda, bisaba kuvugana rimwe mu kwezi na byo ugasanga bitoroshye , bumwizeza ko bazamufasha akavugana n’umuryango we kenshi kugira ngo abone amafaranga n’umwunganizi mu mategeko.
Murekezi Vincent yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Malawi mu mwaka wa 2019 kugira ngo arangize igihano yari yarakatiwe n’inkiko zo mu gihugu cya Malawi.
Murekezi Vincent yahamwe n’ibyaha birimo kunyereza imisoro, impapuro mpimbano ndetse na ruswa.
Murekezi Vincent kandi aregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikekwa ko yabikoreye mu cyahoze ari Purefegitura ya Butare, ubu ni mu karere ka Huye aho yaburanye mu rukiko rwisumbuye rwa Huye akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.