Joe Biden wahoze ari Perezida wa Amerika , abaganga bamusanzemo Kanseri ya Prostate bikaba biteye impungenge kuko bamubwiye ko iyi ndwara yaba yamaze no kugera mu magufa.
Byatangajwe n’ibiro bya Biden bivuga ko aherutse gusuzumwa nyuma yo kubona ibimenyetso by’indwara byiyongera ku wa gatanu, tariki ya 16 Gicurasi 2025, abaganga bagasanga imaze kumurenga.
Abaganga be bavuga ko nubwo isuzuma ryerekana uburyo iyi ndwara imaze kuba myinshi mu buryo bukabije, ko hakiri amahirwe y’uko yavurwa .
Joe Biden yabaye Perezida wa 46 wa Amerika kuva ku ya 20 Mutarama 2021, kugeza ku ya 20 Mutarama 2025.
Yahisemo kutazongera gushaka guhatana mu matora ya perezida , avuga ko yifuza guha inkoni ubuyobozi bushya. Muri icyo gihe, Biden, yagaragazaga ko afite intege nke z’ubusaza nyuma y’imyaka irenga mirongo itanu mu mirimo ya Leta.
Biden yasimbuwe na perezida Trump wakomeje kumvika ashinja ubuyobozi by’uwo yasimbuye intege nke zatumye Amerika igira ihungabana ry’ubukungu kubera kuyishora mu ntambara z’amahanga ndetse no guha icyuho abimukira bajya muri iki gihugu mu buryo butemewe.