Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko ukurikiranyweho kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge abikuye muri DR.Congo yanze kugira icyo avuga, agaragaza ko afite ikibazo cyo mu muhogo, nyamara ngo isuzuma rya muganga rigaragaza ko ari mutaraga.
Uregwa yafatanywe ibipfunyika bitanu by’urumogi, yakorewe dosiye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ndetse kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ugushyingo, yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu.
Uregwa yanze kugira icyo avuga ku byaha akurikiranyweho, agaragaza ko yagize ikibazo mu muhogo gituma atavuga, mu gihe ibizamini bya muganga byo bigaragaza ko nta kibazo na kimwe afite mu muhogo.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo yafashwe tariki 02 Ugushyingo 2024, ubwo yari avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo yari afite ibyo bipfunyika by’urumogi.
Bugira buti “Uregwa yanze kugira icyo avuga ku byaha akurikiranyweho, agaragaza ko yagize ikibazo mu muhogo gituma atavuga, mu gihe ibizamini bya muganga byo bigaragaza ko ntakibazo na kimwe afite mu muhogo.”
Iki cyaha cyo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge gihanishwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya 20 000 000 Frw ariko atarenga 30 000 000 Rrw nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya 11 y’Itegeko nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.