BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ushinzwe umutekano akurikiranyweho gusambanya umwana

Ushinzwe umutekano akurikiranyweho gusambanya umwana

admin
Last updated: January 9, 2023 4:10 pm
admin
Share
SHARE

NYANZA: Inkuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo ukekwaho gusambanya umwana y’umvikanye mu masaha ya mugitondo.

Ubusanzwe uwo mugabo yibanaga mu nzu kuko yatandukanye n’uwo bashakanye, ari mu kigero cy’imyaka 37 y’amavuko, Emmanuel Mugisha wakurikiranye aya makuru yabwiye UMUSEKE ko uwo mwana yigaga mu mwaka w’agatandatu w’amashuri abanza

Atti“Tharcisse yaracumbitse mu mudugudu wa Nyabisindu ahamaze igihe cy’amezi atatu akaba yakoraga akazi ko gucunga umutekano (umunyerondo)”

Inzego z’ibanze zo mu mudugudu wa Nyabisindu mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza uyu mugabo yaratuyemo zikibimenya zihutiye kumushyikiriza urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Busasamana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Egide Bizimana yabwiye UMUSEKE ko uyu mwana bikekwa ko yasambanyijwe afite imyaka 15 y’amavuko.

Ati “Yatawe muri yombi ubu RIB yatangiye iperereza”.

Si rimwe cyangwa kabiri muri aka gace humvikanye inkuru nk’iyi yisambanwa ry’umwana, ubuheruka havuzwe Mutwarasibo ashyirizwa ubutabera.

Ubuyobozi bwa hariya busaba abaturage kugira umutima wa kimuntu abana bagahabwa agaciro bagombwa, ababyeyi bakaguma hafi y’abana babo kugira ngo hatagira ikibahungabanya.

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
5 Comments
  • David says:
    January 9, 2023 at 11:07 pm

    Nonese ko wabyanditse nkaho uriya mugabo yapfuye?Ngo yarari mukigero cya 37yrs?

    Reply
  • Matsiko says:
    January 10, 2023 at 5:08 am

    Iyonkuru ntabwo yanditse kinyamwuga!!!!!!!!

    Reply
  • Rukundo says:
    January 10, 2023 at 6:57 am

    Matsiko kubera iki inkuru itanditse kinyamwuga?

    Reply
  • Theo says:
    January 10, 2023 at 7:07 am

    Birababaje

    Reply
  • Christophe says:
    January 10, 2023 at 11:34 am

    Mwaramutse neza kibirimo kuvugwa kuriyi nkuru nuko uyu mugabo wasambanije uyu mwana atari ushinzwe umutekano mu mudugudu yari hacumbitse akira akazi kinkeragutabara mu mujyi wa NYANZA

    Reply

Leave a Reply to Christophe Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Djihad akurikiranyweho ibyaha 9

1 Min Read
Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Ubutabera

Gakenke: Umugore arakekwaho kwica umwana wavuze ko yibye inkoko y’abaturanyi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?