Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje ko zitagikomeje guha inkunga ya gisirikare Ukraine yo kwirwanaho mu rugamba imazemo imyaka irenga itatu ihanganyemo n’Uburusiya.
Ibi byemejwe n’umuyobozi umwe muri White House ubwo yaganiraga na CBS News avuga ko biri mu rwego rwo kugenzura niba iyi nkunga ikwiriye .
Yagize ati” tubaye tuyihagaritse kandi dusuzuma inkunga zacu kugira ngo tumenye ko igira uruhare mu gukemura ibi bibazo.”
Amerika niyo nkingi ikomeye y’imfashanyo za gisirikare zoherezwa muri Ukraine, harimo intwaro, ibikoresho ndetse n’inkunga y’amafaranga, kuva Uburusiya bwagaba igitero simusiga kuri iki gihugu mu myaka itatu ishize .
Ibi bije nyuma y’amasaha make Trump anenze Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, avuga ko adafite ubushake bwo kurangiza intambara ahanganyemo n’Uburusiya .
Hagati ahokandi , Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Keir Starmer yatangaje ibikubiye mu ngingo enye zo gukorana na Ukraine mu rwego rwo guhagarika intambara no kurinda iki gihugu ibitero by’Uburusiya.
Abayobozi b’ibihugu by’i Burayi bagaragaje ko badashobora kugira icyo bakora mu gukemura iyi ntambara no kugarura amahoro muri Ukraine ntabufasha bw’Amerika bafite buhagije .