Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kuri iki Cyumweru, yerekeje i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakirwa na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi uyobora RDC.
Bagiranye ibiganiro bigamije gutegura Inama y’Akarere yiga ku mutekano wa RDC n’uw’Akarere muri rusange, izateranira i Kampala muri Uganda tariki 28 Gicurasi 2025. Icyakora, ibyo Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriyeho ntibyigeze bitangazwa.
Baganiriye kandi ku ivugururwa ry’amasezerano yo mu kwezi kwa Kanama 2023, yashingiweho hoherezwa ingabo z’u Burundi mu mirwano mu Burasirazuba bwa RD Congo.
Uru rugamba rwaranzwe n’ibibazo uruhuri ku ngabo z’u Burundi, aho bwapfushije abasirikare benshi, abandi barakomereka, ndetse hari n’abafashwe mpiri na M23.
Hari kandi abasirikare b’u Burundi bagize ubwoba, banga kujya ku rugamba, batabwa muri yombi bashinjwa kugira imyitwarire mibi.
Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi banaganiriye ku myiteguro y’Inama ya 12 izaba muri Uganda ku wa 28 Gicurasi 2025, igamije gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro n’umutekano muri RDC.
Ibi bihugu bimaze igihe bifitanye ubucuti n’ubufatanye mu kurwanya umutwe wa AFC/M23 nubwo wabarushije ingufu ukabambura ndetse ukaba ugenzura ibice bimwe na bimwe bya RDC.
Hari amakuru avuga ko Tshisekedi yemeye kuzamura amafaranga agenerwa abasirikare b’u Burundi, ndetse anamuha amabuye y’agaciro kugira ngo arinde umujyi wa Uvira ku kiguzi icyo ari cyo cyose.
Umuyobozi w’Umutwe wa M23 mu rwego rwa Politiki, Bertrand Bisiim mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru ku Cyumweru , yaburiye Ingabo z’u Burundi ziri muri RDC ko zikwiriye gutaha, azibutsa ko iyo abantu barwanira uburenganzira bwabo, nta kintu na kimwe cyo guhomba baba bafite.
Abarundi bakomeje ibikorwa byo kwatsa umuriro w’imirwano mu bitero bigabwa mu misozi ya Uvira babifashijwemo n’ihuriro ry’ingabo za Kinshasa.