BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Jul 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Uruzinduko rwa perezida Evariste Ndayishimiye I Kinshasa ruhatse iki?

Uruzinduko rwa perezida Evariste Ndayishimiye I Kinshasa ruhatse iki?

sam
Last updated: May 26, 2025 9:42 am
sam
Share
SHARE

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kuri iki Cyumweru, yerekeje i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakirwa na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi uyobora RDC.

Bagiranye ibiganiro bigamije gutegura Inama y’Akarere yiga ku mutekano wa RDC n’uw’Akarere muri rusange, izateranira i Kampala muri Uganda tariki 28 Gicurasi 2025. Icyakora, ibyo Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriyeho ntibyigeze bitangazwa.

Baganiriye kandi ku ivugururwa ry’amasezerano yo mu kwezi kwa Kanama 2023, yashingiweho hoherezwa ingabo z’u Burundi mu mirwano mu Burasirazuba bwa RD Congo.

Uru rugamba rwaranzwe n’ibibazo uruhuri ku ngabo z’u Burundi, aho bwapfushije abasirikare benshi, abandi barakomereka, ndetse hari n’abafashwe mpiri na M23.

Hari kandi abasirikare b’u Burundi bagize ubwoba, banga kujya ku rugamba, batabwa muri yombi bashinjwa kugira imyitwarire mibi.

Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi banaganiriye ku myiteguro y’Inama ya 12 izaba muri Uganda ku wa 28 Gicurasi 2025, igamije gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro n’umutekano muri RDC.

Ibi bihugu bimaze igihe bifitanye ubucuti n’ubufatanye mu kurwanya umutwe wa AFC/M23 nubwo wabarushije ingufu ukabambura ndetse ukaba ugenzura ibice bimwe na bimwe bya RDC.

Hari amakuru avuga ko Tshisekedi yemeye kuzamura amafaranga agenerwa abasirikare b’u Burundi, ndetse anamuha amabuye y’agaciro kugira ngo arinde umujyi wa Uvira ku kiguzi icyo ari cyo cyose.

Umuyobozi w’Umutwe wa M23 mu rwego rwa Politiki, Bertrand Bisiim mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru ku Cyumweru , yaburiye Ingabo z’u Burundi ziri muri RDC ko zikwiriye gutaha, azibutsa ko iyo abantu barwanira uburenganzira bwabo, nta kintu na kimwe cyo guhomba baba bafite.

Abarundi bakomeje ibikorwa byo kwatsa umuriro w’imirwano mu bitero bigabwa mu misozi ya Uvira babifashijwemo n’ihuriro ry’ingabo za Kinshasa.

 

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?