Urukiko rw’ubujurire rwatangiye kumva ubujurire bwa Jean Baptiste Mugimba wakatiwe imyaka 25 ahamijwe ibyaha byo gucura umugambi wa Jenoside no kuba icyitso cya Jenoside.
Mugimba yajuririye igifungo yakatiwe n’urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rukorera i Nyanza, avuga ko urukiko rwahaye agaciro ubuhamya bwatanzwe n’abo we atemera, ko hanabayeho no kuvuguruzanya no kunyuranya kw’abatangabuhanya.
Jean Baptiste w’imyaka 66 y’amavuko yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’ururukiko nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucura umugambi wo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mugimba Jean Baptiste yabaye umunyamabanga mukuru w’agateganyo w’ishyaka rya CDR, ni mu gihe kandi yakoze no muri Banki nkuru y’u Rwanda kuva mu 1982 kugeza 1994.
Yanabaye umunyamigabane wa Radio RTLM.
Mugimba yoherejwe kuburanishirizwa mu Rwanda ku byaha byo kugira uruhare murI Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 na guverinoma y’Ubuholandi mu Ugushyingo 2016, nyuma y’impapuro za Leta y’u Rwanda zasabaga ko yatabwa muri yombi.
Tariki 14 Nzeri 2017, nibwo Jean Baptitse Mugimba yatangiye kuburanishwa, icyo gihe urukiko rwabanje gusuzuma ibyo gutesha agaciro ibyemezo by’inkiko Gacaca zari zamuhanishije kwishyura amafaranga asaga miliyoni 34 Frw, ni ibyemezo byari byafashwe n’urukiko Gacaca rwa Nyakabanda nyuma yo kumuhamya uruhare mu busahuzi no kwangiza imitungo.