Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gicurasi 2025 , Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Ntazinda Erasme wahoze ayobora Akarere ka Nyanza wari ukurikiranyweho icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo afungurwa.
Urukiko ruvuga ko rwashingiye ku nyungu z’umuryango no mu z’ubutabera, rutegeka ko ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko umugore we yanditse ibaruwa ababarira umugabo we ku kirego yari yaratanze ku wa 3 Gicurasi 2025.
Ntazinda Erasme yegujwe n’inama njyanama y’Akarere ka Nyanza ku wa 15 Mata 2025, ndetse ku wa 16 Mata 2025 urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha [RIB] rutangaza ko rwamutaye muri yombi.
Ni Akarere yari ayoboye muri manda ya kabiri, nyuma y’uko mu matora yo mu 2021 yongeye gutorerwa kuyobora ako karere yari amaze imyaka itanu abereye umuyobozi.
Itegeko riteganya ko umuntu ubana nk’umugabo n’umugore n’uwo batashyingiranywe umwe muri bo cyangwa bombi bafite uwo bashyingiranywe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.
Ku bijyanye no guta urugo, riteganya ko umwe mu bashyingiranywe uta urugo rwe nta mpamvu zikomeye akihunza ibyo ategetswe, aba akoze icyaha.Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu.