BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Sep 1, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Urukiko rwasabye ko urubanza ruregwamo Ingabire Victoire rusubikwa.

Urukiko rwasabye ko urubanza ruregwamo Ingabire Victoire rusubikwa.

sam
Last updated: July 8, 2025 9:52 am
sam
Share
SHARE

Ingabire Victoire Umuhoza yasabye urukiko ko iburanishwa rye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryasubikwa, kubera impamvu eshatu zirimo no gushaka kunganirwa n’Umwavoka we wo muri Kenya.
Victoire wageze mu rukiko rwa

Indi mpamvu yatanze, Ingabire Victoire yavuze ko ari uko ikirego ubushinjacyaha bwamuhaye cyari cyanditse mu buryo butamworoheye gusobanukirwa ibyo akurikiranyweho, ati “Byari ibintu bicucikiranye”.

Yavuze ko impamvu ya gatatu ari uko ugereranyije igihe yaherewe ikirego, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize n’igihe yasabwe kuza kwiregura, nta minsi ihagije irimo yo kuba yiteguye, kuko nta minsi itanu byibuze irimo.

Ingabire Victoire, aregwa ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.

Urukiko rutegetse ko uru rubanza rusubikwa rukazasubukurwa ku itariki 15 Nyakanga.

Ubushinjacyaha bwasabye ko iyo nzitizi yateshwa agaciro kuko ubwo yabazwaga mu bugenzacyaha yari yunganiwe ndetse no muri Pariki, bukavuga ko izo ari impamvu zo gutinza urubanza.

Yatawe muri yombi ku wa 19 Kamena 2025, agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Hari nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwasabye ko akorwaho iperereza ku byaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, RIB yatangaje ko yafunze Ingabire Victoire, ibisabwe n’Ubushinjacyaha mu gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko Rukuru mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be, kugira ngo ashyikirizwe Urukiko.

Iki cyemezo cyo gukurikirana Ingabire cyafashwe nyuma y’aho urukiko rutanyuzwe n’ibisobanuro Ingabire yatanze ku ruhare avugwaho mu mahugurwa yahawe abahoze ari abanyamuryango ba DALFA-Umurinzi, ubwo yari yatumijwe muri uru rubanza ngo agire ibyo asobanura.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko aya mahugurwa yari ajyanye no guhirika ubutegetsi binyuze mu bukangurambaga bwo kubwangisha abaturage.

Ingabire yari yabwiye Urukiko ko abaregwa muri urwo rubanza bahoze ari abayoboke b’ishyaka DALFA-Umurinzi uretse Umunyamakuru Nsengimana Théoneste washinze umuyoboro wa Umubavu.

Yavuze ariko ko amahugurwa baregwa gukoreramo ibyo byaha atari yateguwe na DALFA-Umurinzi ndetse ko we atari ayazi.

Nyuma yo kumva ibisobanuro byatanzwe na Ingabire, Urukiko rwasanze ibyo bisobanuro bidahagije kandi muri dosiye y’uru rubanza harimo ibimenyetso bimushinja.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika yamaganye uburyo agahenge katubahirizwa muri RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye uburyo agahenge katubahirizwa hagati y’impande zihanganiye…

RRA yatanze miliyoni 464 Frw TVA ku baguzi basabye fagitire za EBM

Ikigo cy’imisoro n’Amahoro (RRA), kuri uyu wa Gatanu tariki 15 kanama, cyatanze…

Pakistan: Imyuzure imaze guhitana abarenga 300

Inzego z’ubuyobozi zo muri Pakistan zavuze ko imvura nyinshi yateje imyuzure n’inkangu…

Hamenyekanye imibare y’abapfiriye mu mirwano y’Ingabo za RDC na Wazalendo

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko imirwano y’abasirikare bacyo,…

Guhura kwa perezida Trump na Putin kwateje impagarara

Abashyigikiye Ukraine babarirwa mu bihumbi bateguye imyigaragambyo yamagana umuhuro wa perezida wa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Abofisiye ba RDF na RCS mu bashinjwa muri dosiye ya APR FC

1 Min Read
Ubutabera

Uganda: Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Besigye cyo gufungurwa by’agateganyo

1 Min Read
Ubutabera

Rubavu: Gitifu afunganywe n’abaturage bakurikiranyweho kugurisha Inka za Girinka

2 Min Read
Ubutabera

RIB yataye muri yombi abayobozi ba WASAC abarimo Prof Munyaneza Omar wayoboye iki kigo

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?