BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Urukiko Rukuru rwimuriye urubanza rwa Ingabire n’abayoboke b’ishyaka rye muri Nzeri 2025

Urukiko Rukuru rwimuriye urubanza rwa Ingabire n’abayoboke b’ishyaka rye muri Nzeri 2025

sam
Last updated: July 23, 2025 10:18 am
sam
Share
SHARE

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwasubitse iburanisha ry’urubanza ruregwamo abari abayoboke b’ishyaka rya Dalfa Umurinzi n’umunyamakuru wa Umubavu TV, Nsengimana Théoneste, na Ingabire Victoire Umuhoza baregwa ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi buriho no guteza imvururu muri rubanda.

Urubanza mu mizi rwari rwahagaze ubwo Urukiko Rukuru rwahamagazaga Ingabire Victoire Umuhoza utarareganwaga n’abandi ngo atange ibisobanuro mu rukiko.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 106 ni yo yashingiweho icyo gihe ahamagazwa mu rukiko, yatanze ibisobanuro ariko rusanga ntibihagije ruhita rutegeka Ubushinjacyaha kumukoraho iperereza ryimbitse.

Ingabire Victoire Umuhoza wiyita umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi akurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo kugirira nabi ubutegetsi buriho, gutangaza amakuru atari ukuri cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha ubutegetsi bw’u Rwanda ibihugu by’amahanga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gucura umugambi wo gukora ibyaha birimo gukora imyigaragambyo no kugirira nabi ubutegetsi n’ibindi bitandukanye.

Ubwo yagezwaga mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro asabirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo yahakanye ibyaha aregwa, Urukiko rwategetse ko afungwa iyo minsi 30 kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho kuba yarakoze ibyo byaha.

Mu gihe urwo rubanza rwabaga, urwari rusanzwe ruburanishwa n’Urukiko Rukuru ruregwamo abayoboke b’ishyaka rya Dalfa Umurinzi ritemewe gukorera mu Rwanda n’Umunyamakuru Nsengimana rwari rwasubitswe, kuko hagombaga kubanza gufatwa icyemezo kuri Ingabire ngo ashyikirizwe Urukiko Rukuru.

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa 23 Nyakanga 2025 Ingabire Victoire Umuhoza aza kugaragara muri uru rubanza nk’uregwa ku nshuro ye ya mbere kuva rwatangira kuburanishwa.

Urukiko rwafashe icyemezo cyo kurwimuriye ku wa 1 Nzeri 2025 kubera ikiruhuko cy’abacamanza kigiye gutangira.

Abaregwa bandi uko ari icyenda bari barangije kwiregura ku byo bakurikiranyweho uretse Ubushinjacyaha bwari busigaje gutanga icyifuzo cyabwo, abaregwa bakakivugaho Urukiko rugahita rupfundikira urubanza.

Mu gihe ruzaba rusubukuwe, Ingabire Victoire Umuhoza na we azaburana ku byo ashinjwa, ahabwe umwanya wo kwiregura no kugaragaza ibimenyetso bimushinjura.

Nyuma y’ubwiregure bwe ni bwo Ubushinjacyaha buzatanga icyifuzo, abaregwa bose bakivugeho hanyuma Urukiko rupfundikire iburanisha rujye gusesengura urubanza mbere yo gufata icyemezo.

Bitewe n’uburemere bw’ibyaha abaregwa bakurikiranyweho Ubushinjacyaha bushobora kubasabira guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu mu gihe baba bahamwe n’ibyaha.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yafashwe agiye kwaka serivise za leta

3 Min Read
Ubutabera

Kinshasa :Umusirikare ushinjwa gusomana n’umukunziwe yambaye impuzankano yakatiwe

1 Min Read
Ubutabera

Kigali: Umuvugabutumwa wagaragaye asaba abakiristu imitungo kugira ngo bakubirwe kenshi yatawe muri yombi

2 Min Read
Ubutabera

Gitifu wari umaze igice cy’umwaka afungiwe ruswa yagizwe umwere 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?