BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Urubyiruko rwibumbiye muri ‘Youth Alive Organization’ rwishyuriye mituweli abatishoboye 200

Urubyiruko rwibumbiye muri ‘Youth Alive Organization’ rwishyuriye mituweli abatishoboye 200

admin
Last updated: August 15, 2022 4:20 pm
admin
Share
SHARE
NYARUGENGE: Urubyiruko rwo mu muryango witwa Youth Alive Organisation rwishyuriye mituweli abaturage batishoboye 200 bo mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara.
Urubyiruko rwo muri Youth Alive Organisation rwashimiwe umusanzu mu kubaka iterambere ry’umuturage

Ni igikorwa kigamije kurengera ubuzima bwa bamwe mu batishoboye cyabaye kuri iki cyumweru tariki 14 Kanama 2022, cyitabiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmaanuel.

Youth Alive Organization isanzwe ikora ibikorwa by’urukundo birimo gukura abana b’inzererezi mu muhanda, ubukangurambaga mu kurwanya inda ziterwa abangavu, gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gufasha abatishoboye muri rusange.

Umulisa Esther washinze uyu muryango w’urubyiruko yabwiye UMUSEKE ko bahisemo kwishyurira mituweli abatishoboye nk’umusanzu mu kubaka u Rwanda.

Ati “Nk’urubyiruko rw’u Rwanda twahisemo gutanga mituweli mu rwego rwo kwerekana ko natwe dufite gutanga umusanzu ku gihugu cyacu, nk’uko turi imbaraga z’igihugu cyane cyane duharanira imibereho myiza y’abaturage.”

Abaturage bahawe ubwisungane mu kwivuza bashimiye uru rubyiruko barusaba guhorana umutima w’urukundo no kubaka igihugu.

Umuyobozi Nshingabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmanuel yashimiye uru rubyiruko arusaba kwita ku bumwe bw’abanyarwanda bakora ibikorwa by’urukundo bigamije kugira u Rwanda igihugu cyiza.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmanuel yashimiye urubyiruko rwibumbiye muri Youth Alive Organization ku gikorwa cyiza batekereje
Umulisa Esther washinze uyu muryango avuga ko barajwe ishinga no gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda
Urubyiruko rwahawe impanuro zitandukanye nk’impamba yo kubaka ejo heza
MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • rukera says:
    August 16, 2022 at 9:33 am

    Ni byiza ko abifite batangira Mutuelle ABAKENE.Ku isi hali UBUSUMBANE bukabije.Abakire bacye cyane barusha ubutunzi billions (milliards) nyinshi z’abakene.Uretse n’ibyo,abo bakene babona akarengane gakabije.Amaherezo azaba ayahe? Ibyakozwe 17:31,havuga ko Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka,ubwo izahindura ibintu.Izakuraho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo nkuko Daniel 2:44 havuga.Izakura mu isi abantu bose bacura abandi,babarenganya,barya ruswa n’abandi bose bakora ibyo itubuza.Izazura abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo itubuza.Nyuma yaho,isi yose izaba paradizo,ibibazo byose biveho burundu,arimo Indwara n’Urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga .

    Reply
  • rukera says:
    August 16, 2022 at 9:33 am

    Ni byiza ko abifite batangira Mutuelle ABAKENE.Ku isi hali UBUSUMBANE bukabije.Abakire bacye cyane barusha ubutunzi billions (milliards) nyinshi z’abakene.Uretse n’ibyo,abo bakene babona akarengane gakabije.Amaherezo azaba ayahe? Ibyakozwe 17:31,havuga ko Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka,ubwo izahindura ibintu.Izakuraho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo nkuko Daniel 2:44 havuga.Izakura mu isi abantu bose bacura abandi,babarenganya,barya ruswa n’abandi bose bakora ibyo itubuza.Izazura abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo itubuza.Nyuma yaho,isi yose izaba paradizo,ibibazo byose biveho burundu,arimo Indwara n’Urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga .

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

Jamaica: RDF ihasize ibikorwa byivugira KU mahanga

Mu gihe cy’amezi abiri ashize u Rwanda rwohereje abasirikare gutanga umusanzu wo…

Amafaranga u Rwanda rukoresha muri Cabo Delgado arenga inshuro 10 atangwa na EU- Yolande Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni…

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?