Ku wa 10 Nzeri 2024, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Kwiyahura, wibanda ku gukangurira abantu kumenya ububi bwo kwiyahura, kurwanya ipfunwe riturukaho no guteza imbere ibikorwa bigamije kubaka umuryango usigasira ubuzima.
Imibare ya Rwanda Biomedical Centre (RBC) igaragaza ko mu mwaka wa 2024 hagaragaye abantu 602 bagerageje kwiyahura bakajyanwa mu bigo nderabuzima n’amavuriro atandukanye. Muri bo, 51.67% bari abagore mu gihe 48.33% bari abagabo. Ku bijyanye n’imyaka, 16.8% bari munsi y’imyaka 18, 51.3% bari hagati y’imyaka 19 na 35 naho 32% bari hejuru y’imyaka 35.
Dr. Jean Damascène Iyamuremye, Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri RBC, yavuze ko impamvu nyinshi ziganisha abantu ku kwiyahura zirimo amakimbirane yo mu miryango, kubura inkunga y’umuryango, ibibazo by’ubukungu, indwara zo mu mutwe, ibibazo by’amasomo cyangwa akazi, indwara zidakira ndetse n’ibibazo by’amategeko.
Yagize ati: “Ibikomere byo mu mutima abantu bahura nabyo akenshi ntibigaragara hakiri kare, kugeza bikomeye. Ni yo mpamvu dukangurira abantu kudahangana n’ibibazo bonyine, kuko no kuganira bigufasha kubona umuti w’ibikomere byo mu mutima.”
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, RBC yashyizeho gahunda zitandukanye zirimo kwagura serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe ku bigo nderabuzima, ku bitaro by’uturere ndetse no ku bitaro bikuru, hamwe no guhugura abajyanama b’ubuzima ngo bamenye ibimenyetso by’indwara zo mu mutwe. Hanashyizweho umurongo wa telefoni 116 utishyurwa, ufasha abantu bafite ibibazo byihariye amasaha 24 kuri 24.
Dr. Iyamuremye yavuze ko RBC iri gushyira imbaraga mu gutahura hakiri kare abafite ibibazo, kongera ibikorwa byo kwigisha abaturage kugira ngo bavaneho ipfunwe rifitanye isano n’indwara zo mu mutwe, kongera ubufasha mu mavuriro y’ibanze no guhugura abaganga mu bijyanye no gukumira kwiyahura no guhangana n’ihungabana.
Yavuze kandi ko hari gahunda zigenewe amatsinda afite ibyago byinshi arimo urubyiruko, abarwaye indwara zidakira n’abakozi. Ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, kuva mu 2018 hashyizweho gahunda z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe mu mashuri hagamijwe gufasha abanyeshuri hakiri kare.
Jane Gatete Abatoni, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARCT-Ruhuka, yavuze ko kwiyahura atari igikorwa kibaho ako kanya ahubwo gikunze guturuka ku bwiyongere bw’ibibazo, ubwigunge n’ibikomere by’igihe kirekire. Yagaragaje ko ibimenyetso birimo kwitandukanya n’inshuti n’umuryango, gusezera ku bantu, gutanga ibintu nk’impano cyangwa kwishora mu bikorwa bifite ingaruka mbi bishobora kuba ikimenyetso gikomeye.
Abatoni yongeyeho ko abantu bafite amateka y’ihungabana, abafite indwara zo mu mutwe cyangwa abahuye n’ihohoterwa mu bwana na bo baba bafite ibyago byinshi. Ati: “Iyo umuntu yumvise ko ari igice cy’umuryango, umwuka wo kumva ko atari wenyine ushobora kugabanya ubwigunge n’agahinda gashobora kumutera gutekereza kwiyambura ubuzima.”