Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe mu bo bahuriye muri dosiye agaragaje inzitizi y’uko atiteguye kuburana adafite umwunganizi mu mategeko.
Djihad ari gukurikiranwa muri dosiye imwe n’abitwa Kwizera Nestor uzwi Pappy Nesta na Ishimwe François Xavier, bose bakaba bakurikiranyweho gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano.
Kuri uyu wa 4 Ukuboza 2025 ni bwo byari byitezwe ko aba bombi batangira kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, icyakora urubanza ruza gusubikwa kubera ko Ishimwe François Xavier yagaragaje ko atiteguye kuburana kuko nta mwunganizi mu by’amategeko afite.
Yaba Papy Nesta na Djihad babwiye Urukiko ko bo biteguye kuburana, ko binabaye ngombwa uyu yasubikirwa wenyine ariko abandi bakaburana nkuko hari abo bakurikiranyweho icyaha kimwe bari bamaze kuburana.
Ubushinjacyaha na bwo bwasabaga ko Ishimwe yategekwa kuburana kuko atigeze agaragaza impamvu adafite umwunganira yewe atanagaragaza ubushake bwo kumushaka.
Icyakora buri ruhande rwavugaga ibyarwo rukongeraho ko Urukiko ari rwo rubifataho umwanzuro kuko ari uburenganzira bw’uregwa kuburana yunganiwe.
Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yabwiye ababuranyi ko afashe icyemezo cyo gusubika iburanisha kuko Ishimwe afite uburenganzira bwo kuburana yunganiwe, icyakora amenyeshwa ko aya ari amahirwe ya nyuma ahawe.
Urukiko rwanzuye ko iburanisha rizasubukurwa ku wa 11 Ukuboza 2025.
Ku rundi ruhande abunganira Djihad bahise bazamura inzitizi z’uko Ubushinjacyaha butari kubahuza na dosiye y’Ubugenzacyaha ngo na yo bayigeho bityo basaba Urukiko ko nibaramuka bagarutse kuburana batarabuhabwa, rwazabemerera bakaburana ibimenyetso beretswe.
Icyakora mu mpaka zikomeye, Ubushinjacyaha bwo bwabwiye abunganira Djihad ko dosiye bayihaweho uburenganzira bityo kuba batayibona byaba ari ikibazo cya system yabo.
