BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Dec 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Urakizwa ugakomeza kuba ‘Cool’! Mbonyi yakebuye abapimira agakiza ku myambarire

Urakizwa ugakomeza kuba ‘Cool’! Mbonyi yakebuye abapimira agakiza ku myambarire

admin
Last updated: December 26, 2022 2:37 pm
admin
Share
SHARE

Umuramyi Israel Mbonyi waraye ukoze igitaramo cy’amateka muri BK Arena, akanahembura imitima y’imbaga nyamwishi yari yitabiriye, yahishuye ko gukwizwa atari iby’abaturage bambara amatisi manini, ahubwo wagumana ‘vibes’ zawe kandi ugakizwa.

Israel Mbonyi avuga ko nta wukwiriye guhuza imyambarire n’agakiza

Ibi yabigarutseho mu gitaramo cy’amateka yaraye akoreye muri BK Arena kuri uyu wa 25 Ukuboza 2022, aho yatanze ibyishimo ku bantu ibihumbi bari bacyitabiriye.

Ni igitaramo gikomeje kuvugisha benshi cyiswe “Icyambu Live Concert” cyamurikiwemo album ebyiri za Israel Mbonyi, ari nako abantu baryoherwa n’ivuka rya Yezu/Yesu.

Israel Mbonyi yasabiye umugisha abitabiriye iki gitaramo, yatanze ubutumwa avuga ko gukizwa ari ingenzi mu buzima ko kandi buri wese mu rwego rwe akwiye kwakira Yesu nk’Umwami n’umukiza.

Yagize ati “Abantu bazi ko abakristo turi abantu b’abaturage cyane, gukizwa ntibituma utaba umu-jeunes mwiza, urakizwa ugakomeza kuba ‘cool’. Gukizwa si ukwambara amatisi manini cyane, ishati nini cyane. Oya,  siko biri ushobora gukizwa ukakira Yesu ugakomezanya ‘vibes’ zawe,  kuko umukristo mwiza agira isuku akiyitaho, ntimukagire ipfunwe ryo kwitwa abakristo.”

Israel Mbonyi yakomeje agira ati “Ibyaha Imana itubuza bitugiraho ingaruka mu buzima busanzwe, gukizwa si ibintu by’abaturage ni ibintu byiza.”

Israel Mbonyi yavukiye i Bijombo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni umwana wa gatatu muri barindwi bavukana barimo abakobwa batatu n’abahungu bane, uretse murumuna we ubwiriza ijambo ry’Imana n’undi ucuranga, mu bavandimwe be nta wundi wigeze ahitamo inzira y’umuziki.

Mbonyi afite imyaka itanu ni bwo we n’umuryango bavuye muri Congo baza gutura mu Rwanda, Kimisagara muri Nyarugenge niho batuye bwa mbere binjira mu Mujyi wa Kigali, nyuma baje kwimukira i Musanze, ubwo se yari ahabonye akazi.

Israel Mbonyi yize amashuri abanza ku Kamuhoza, akomereza Kabusunzu, aza kuyasoreza i Musanze muri EER.

Icyiciro rusange yacyize muri Ecole d’Art de Nyundo, asoreza ayisumbuye i Nyanza muri Ecole Des Science St Louis De Montfort, aho yize Imibare, Ubugenge n’Ubutabire.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yagiye kwiga mu Buhinde, aho yize ibijyanye na Farumasi.

Kimwe nk’abandi bana, Mbonyi yifuzaga kuzaba umuganga, afite impano zitandukanye zirimo gukina umupira w’amaguru na karate afitemo umukandara w’ubururu.

Israel Mbonyi asaba abantu kudapimira agakiza ku myambarire

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • DANNY UWIMANA says:
    December 26, 2022 at 7:07 pm

    gukizwa bigira umumaro muminini mumutima, kuko bizana umunezero amahoro umugisha kwihangana n,ibind bikagufasha kuyoborwa ni,ijambo RY,IMANA muri byose.

    Reply
  • kamere says:
    December 27, 2022 at 7:15 pm

    Benshi bavuga ko “bakijijwe ibyaha”.Nyamara bible ibifata nko kwibona.Dore impamvu: Umubwiriza 7:20,havuga ko “nta muntu n’umwe udakora ibyaha”.Ikindi kandi,ushobora kuvuga ko uri mwiza,nyamara Imana itakwemera.Urugero,Abafarisayo bavugaga ko ari beza.Nyamara Yesu yavuze ko “bakomoka kuli Satani”.Soma Yohana 8:44.Nkuko Matayo 24:13 havuga,umuntu azavuga ko “arokotse”,ku munsi wa nyuma,ubwo Imana izarimbura ababi bose,wowe ugasigara.Ubwibone ni icyaha.

    Reply
  • Pingback: Israel Mbonyi yakiriwe nk’umwami i Bujumbura – AMAFOTO – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Urunturuntu no gucikamo ibice kw’ ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi 

3 Min Read
Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Imyidagaduro

Urubanza rw’abakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ya Yampano atera akabariro rwasubitswe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?