BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Undi muvuno kuri Badrama watangije ibiganiro bitumira Aba-Stars

Undi muvuno kuri Badrama watangije ibiganiro bitumira Aba-Stars

admin
Last updated: January 10, 2023 10:06 am
admin
Share
SHARE

Umushoramari Badrama washinze inzu ifasha abahanzi ya The Mane yatangije ibiganiro ku rubuga rwa you tube aho azajya atumira ibyamamare bitandukanye bikaganira ku buzima bwabo.

Abinyujije kuri shene ya You Tube ya The Mane, Badrama yatangije ‘The Don Podcast’ aho azana ibyamamare bitandukanye bakaganira.

Aganira na Umuseke yavuze ko ari igitekerezo yagize mu rwego rwo kunganira uburyo bw’itumanaho by’umwihariko itangazamakuru ry’imyidagaduro.

Ati “Podcast ni ibintu bisanzwe kuko no muri Amerika ibyamamare byinshi birayikora. Njye rero nabikoze nshaka guhuza abafana n’ibyamamare bakunda kuko baraganira bagahuza n’ibitekerezo.”

Umwihariko w’ibi biganiro avuga ko umutumirwa aganira yisanzuye nta kwifunga kandi bizajya binabafasha kugeza ibikorwa byabo kure.

Ese Badrama yaba agiye kuba Umunyamakuru?

Badrama uretse gufasha abahanzi, akaba n’umukinnyi wa Filime n’umuhanzi hari uwatekereza ko yinjiye no mu mwuga w’itangazamakuru.

Kuri iki kibazo yagize Ati  “Sininjiye mu itangazamakuru Peee!! Podcast ubundi umustar wese ubishaka arayikora kuko ni ukugirango umu star aganire n’undi mugenzi we. Iyi yo hari uburyo itandukanye n’itangazamakuru risanzwe kuko ntabwo nzaba ndi gutangaza amakuru runaka agezweho.”

Avuga ko umuhanzi Rafiki Coga Style ariwe bazajya bakorana cyane muri ibyo biganiro.

Ati “Rafiki ni umuntu unyorohereza tugahuza cyane kubera ko hari amakuru menshi yanjye afite, ni umuntu ufite ubunararibonye muri ibi bintu.”

Iki ni igikorwa cya mbere Badrama atangiye gukora kuva yava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri The Mane magingo aya haracyarimo umuhanzi Marina.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Nicki Minaj yasabye Jay-Z kumwishyura arenga miliyoni 100

2 Min Read
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yibarutse ubuheta

1 Min Read
Imyidagaduro

Rufonsina aritegura kwibaruka ubuheta

1 Min Read
Imyidagaduro

Post Malone yatandukanye n’umukunzi we

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?