Umugabo w’Umwongereza ukomoka mu Buhinde yagenze n’amaguru ava mu bisigazwa by’indege ya kompanyi Air India yo mu Buhinde yakoze impanuka ikica abantu 241, nyuma yo kurokoka mu buryo budasanzwe.
Vishwash Kumar Ramesh yari yicaye mu ntebe ifite nimero 11A, mu ndege ya Boeing 787 yari yerekeje ku kibuga cy’indege cya Gatwick i London mu Bwongereza ku wa kane, igakora impanuka nyuma gato yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cy’i Ahmedabad, mu burengerazuba bw’Ubuhinde.
Uwo mwanya yari yicayemo uherereye iruhande rw’umuryango wo gusohokeramo byihutirwa mu gihe cy’amakuba, uri mu gice cy’imbere y’ibaba ry’ibumoso ry’indege.
Nayan Kumar Ramesh, umugabo uvukana na Ramesh, yabwiye BBC News ko Vishwash Kumar “na we ntazi ukuntu yarokotse” wenyine iyo mpanuka y’indege.
Air India yavuze ko abandi bagenzi bose n’abakozi bo mu ndege bishwe n’iyo mpanuka – barimo n’Abahinde 169 n’Abongereza 52.
Ibitangazamakuru byo mu Buhinde byatangaje uruhushya rwe rumwemerera kwinjira mu ndege (ruzwi nka ‘boarding pass’ cyangwa ‘carte d’embarquement’), rugaragaza izina rye na nimero y’intebe yari yicayemo.
Uwo mucuruzi, wavukiye mu Buhinde ariko ubu akaba aba mu Bwongereza guhera mu mwaka wa 2003, afite umugore n’umwana w’umuhungu w’imyaka ine.
Iyo ndege yakoze impanuka yaguye mu icumbi abaganga bimenyereza umwuga bacumbikamo, nyuma y’igihe kitageze ku munota umwe ihagurutse ku kibuga cy’indege cy’i Ahmedabad muri leta ya Gujarat.