BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Umwana uheruka kwicwa, umutwe we wabonetse mu rugo rw’umuturage

Umwana uheruka kwicwa, umutwe we wabonetse mu rugo rw’umuturage

admin
Last updated: November 19, 2022 8:19 am
admin
Share
SHARE

Rwamagana: Umwana w’umukobwa wishwe n’umuntu utaramenyekana mu minsi mike ishize, amuciye umutwe, uwo mutwe waje gusangwa mu rugo rw’umuturage mu murenge wa Kigabiro uri mu mufuka.

Mu Karere ka Rwamagana ni aho hatukura

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 16 Ugushyingo 2022, nibwo uyu mwana w’imyaka 11 yishwe mu mudugudu wa Nyakabungo, akagari ka Bwisanga, mu murenge wa Gishari, Akarere ka Rwamagana.

Yishwe ubwo yari kumwe na bagenzi be batandatu bavuye kuvoma ku mugezi uri mu gishanga.

Umugabo yabategeye ku muhanda ahita abaryamisha hasi, ababwira ko agiye kubakubita ariko azana umuhoro aribwo birukaga agasigarana uyu mwana akamuca umutwe akawutwara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Niyomwungeri Richard yemereye UMUSEKE ko uyu mutwe w’uyu mwana wabonetse mu rugo rw’umuturage, mu Murenge wa Kigabiro, bigaragara ko bawujugunye muri uru rugo.

Yagize ati “Umutwe warabonetse, umuturage yatabaje umukuru w’umudugudu n’ushinzwe umutekano nyuma yo kuwubona mu rugo rwe, aribwo na bo bahise batabaza inzego z’umutekano. Na bo baratunguwe kuko babonye umufuka uri aho ngaho batamenye n’ikirimo.”

Umutwe w’uyu mwana wishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana, wabonetse mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro, ku wa 17 Ugushyingo, 2022.

Niyomwungeri Richard yavuze ko inzego z’umutekano zigikomeje iperereza kuri ubu bwicanyi bwakorewe uyu mwana w’umukobwa, wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Rwamagana: Umugizi wa nabi yaciye umwana umutwe arawutwara

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?