BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Umwami wa ruhago, Pelé yapfuye ariko umurage we uzahora wibukwa

Umwami wa ruhago, Pelé yapfuye ariko umurage we uzahora wibukwa

admin
Last updated: December 29, 2022 10:28 pm
admin
Share
SHARE

Amazina ye ni Edson Arantes do Nascimento, bakundaga kumwita Pelé inkuru mbi yasesekaye muri Brazil no ku isi ko yapfuye ku myaka 82.

Edson Arantes do Nascimento, bakundaga kumwita Pelé aruhukire mu mahoro

Yari umukinnyi w’ibigwi, amateka n’imihigo yisangije. Yatsinze ibitego 1,281 mu mikino 1,363 mu myaka 21 yamaze ari umukinnyi.

Muri ibyo bitego harimo ibyo yatsindiye Brazil, 77 mu mikino 92.

Yisangije umuhigo wo kuba ari we mukinnyi ku isi watwaye ibikombe by’Isi bitatu, mu mwaka wa 1958, 1962 no mu 1970.

Pelé mu mwaka wa 2000 ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA ryamugize umukinnyi w’Ikinyejana.

Yari afite ibibazo by’impyiko ndetse na prostate.

Umukobwa wa Pelé, Kely Nascimento wakomeje kujya avuga amakuru y’ubuzima bwe igihe yabaga ari kwa muganga, yemeje kuri uyu wa Kane ko yapfuye.

Ati “Buri cyose turi cyo, turakigukesha. Turagukunda ubuziraherezo. Uruhukire mu mahoro.”

Iyi nkuru yakoze ku mutima benshi ku Isi, barimo ibyamamare nka Kylian Mbappé basangiye umuhigo wo kuba baratsinze ibitego mu gikombe cy’Isi ari abana.

Kylian Mbappé yagize ati “Umwami w’umupira w’amaguru arapfuye ariko umurage asize uzahora wibukwa.”

Pele yigeze kubwira Kylian Mbappé ko abona imihigo ye azayikuraho akiri muto
Mu gihe cye Pele yakoze amateka, ari mu birabura ba mbere bakiniye ikipe ya Brazil, ndetse ni Umwirabura wa mbere muri Brazil wagiye muri Guverinoma, agirwa Minisitiri wa Siporo
Nta wundi ni Pele wabashije gutwara ibikombe by’Isi bitatu ari umukinnyi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • rwaka says:
    December 30, 2022 at 11:37 am

    Niyigendere.Natwe ejo tuzamukurikira.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana,nukuvuga bayishaka bashyizeho umwete,batiberaga gusa mu gushaka iby’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga Imana abakristu dusenga.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Imikino

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

2 Min Read
Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?