Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwemeje itabwa muri yombi ry’umuyobozi w’itorero Bethesda Holly Church Beshop Rugamba riherereye ku Gisozi , azira sheki itazigamiye.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr. Murangira B.Thierry yatangaje ko ayamakuru ari ukuri ariko ntiyagira byinshi abivugaho.
Ati “Nibyo koko arafunze, akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye nta byinshi natangaza, bitabangamira iperereza”.
Kuri ubu RIB ntiratangaza sitasiyo Beshop Rugamba yaba afungiyeho cyangwa n’ingano y’amafaranga yari kuri cheque.