BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Umuyobozi w’Ishuri yasanzwe mu mugozi yapfuye

Umuyobozi w’Ishuri yasanzwe mu mugozi yapfuye

admin
Last updated: September 26, 2022 3:03 pm
admin
Share
SHARE

Gicumbi: Ku Cyumweru, abaturage basanze Vuguziganya Dieudonné w’imyaka 35 mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye, uyu yari umuyobozi w’ishuri ribanza, EP Karambo.

Umugozi (internet Photo)

Vuguziganya Dieudonné yapfiriye aho yari acumbitse, mu mudugudu wa Karambo, akagari ka Gitega, mu murenge wa Rushaki.

Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’Umudugudu, nyuma yaho nyakwigendera araye mu nzu ariko bwacya ntakingure.

Hiyambajwe inzego z’umutekano, bica idirishya basanga aranagana mu “ishuka yapfuye” (ni ko ubutumwa buhererekanywa mu nzego z’umutekano ku bageze aho byabereye bwa mbere buvuga).

Nsengimana Jean Damascene, umuyobozi uhagarariye ishami ry’uburezi mu karere ka Gicumbi, yadutangarije ko, uriya muyobozi w’ishuri yari yahanye gahunda n’abarimu ko bahura bagapanga gahunda zijyanye n’itangira ry’amashuri.

Ati “Baramutegereje baramubura, bajya kumushaka aho yacumbikaga, bakomanze basanga urugi rukingiye imbere, basunika idirishya ry’aho yararaga, babona ku gitanda nta we uhari, basunitse urugi rugwamo imbere basanga ari mu mugozi.”

Uyu muyobozi avuga ko Vuguziganya Dieudonné atari amaze igihe kirekire abaye Umuyobozi w’Ishuri, gusa ngo ubwo yatsindaga ikizamini muri Kamena 2022 yari yoherejwe i Kirehe mu Burasirazuba, ariko avuga ko ari kure.

Nsengimana Jean Damascene ati “Bari baramwohereje mu Karere ka Kirehe yanga kujyayo avuga ko ari kure, asaba REB n’Akarere turamufasha, aza aho ngaho kuko hari icyuho umuyobozi waho yagiye kuyobora segonderi (secondary school).”

Nyakwigendera wabaye umwarimu ku GS.Gitwe, ngo yari amaze igihe gito ashinze urugo, asize umugore n’umwana.

Ubuyobozi buvuga ko nyuma y’urupfu rwe, hashyirwaho undi muyobozi w’ishuri w’agateganyo kugira ngo bazibe icyuho.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • kabano says:
    September 26, 2022 at 5:20 pm

    Buri mwaka,ku isi yose hiyahura abantu babarirwa kuli 1 million,ariko muri bo,ibihumbi 200 barabigerageza bikanga.Hiyahura umuntu umwe buri masegonda 40.Muli Nigeria,abantu bagera kuli 50 biyahura buri kwezi kubera Betting.Report ya Rwanda Biomedical Center (RBC) ivuga ko buri kwezi mu Rwanda abantu bagera ku ijana bagerageza kwiyahura.Mu isi nshya dutegereje izaba paradizo ivugwa muli 2 Petero 3:13 ,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ibibazo byose bizavaho burundu.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku munsi w’imperuka,abakora ibyo Imana itubuza bose izabakura mu isi nkuko Imigani 2,umurongo wa 21 na 22 havuga.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?