BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Umuyobozi ukekwaho gukubita umuturage agapfa, arakomeza gufungwa by’agateganyo

Umuyobozi ukekwaho gukubita umuturage agapfa, arakomeza gufungwa by’agateganyo

admin
Last updated: January 12, 2023 12:07 pm
admin
Share
SHARE

Nyanza: Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwafatiye umwanzuro Umuyobozi w’Umudugudu wo mu kagari ka Gatongati, mu murenge wa Kibirizi ushinjwa gukubita umuturage agapfa.

Isomwa ry’urubanza ryitabiriwe nabo mu muryango buregwa

Ubushinjacyaha bwasabaga urukiko ko Charles Kayumba wari umukuru w’umudugudu, akaba afunganwe  na Kayumba Innocent alias Kajerekani baregwa icyaha cyo gukubita umuntu bikamuviramo urupfu bakomeza gufungwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu Charles Kayumba na Innocent hari impamvu zikomeye zikwiye gutuma bakomeza gufungwa banagendeye ku mvugo z’abatangabuhamya babashinja.

Innocent yiregura yavuze ko atigeze akora kuri nyakwigendera Eric Ndindabahizi ahubwo yamurangiye aho agurisha ibyo yari yibye.

Charles Kayumba wahoze ari umukuru w’umudugudu wa Gatongati yiregura yavuze ko nyakwigendera akubitwa atari ahari ahubwo yari yagiye gusenga, maze ahamagarwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari, Ngirinshuti Ezeckiel ngo ajye kumurebera uwo muturage.

Kayumba ngo ahageze asanga uwo nyakwigendera Eric yanegekajwe, amwohereza aho yakomokaga mu kagari ka Cyeru hashize akanya yumva ko yashizemwo umwuka.

Charles Kayumba kandi akomeza avuga ko abatangabuhamya bamushinja bose bagiranye ibibazo mu bihe bitandukanye ariyo mpamvu ibatera kumushinja.

Me Adiel Mbanziriza wunganira Charles Kayumba we yavuze ko abatangabuhamya bashinja umukiriya we bivuguruza, bityo ubuhamya bwabo butahabwa agaciro.

Yemeza ko abakubise nyakwigendera bikamuviramo urupfu bacitse ubutabera barimo Gerard Irabizi wari ushinzwe umutekano.

Me Adiel ashingiye ko kuva nyakwigendera yapfa umukiriya we ntaho yigeze ajya kandi imyirondoro ye izwi, nta mpamvu yo kuburana afunzwe agasaba urukiko ko arekurwa by’agateganyo.

Nyanza: Umukuru w’umudugudu arafunzwe, ushinzwe umutekano na we arashakishwa

 

Icyemezo cy’urukiko

Urukiko rwariherereye rusanga Innocent Kayumba icyarimwe na Charles Kayumba hari impamvu zikomeye zaba zaratumye bakekwaho ko bakubise Eric Ndindabahizi bikamuviramo urupfu.

Urukiko rwisunze ingingo z’amategeko rwategetse ko aba bombi bagomba gukurikinwa bafunzwe muri gereza mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo.

Umunyamakuru wa UMUSEKE  wakurikiranye iri buranisha ntiyamenye niba aba baregwa muri uru  rubanza bazajurira iki cyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana, kuko ari abaregwa ndetse n’umwunganizi wabo Me Adiel Mbanziriza batitabiriye isomwa ry’uru rubanza, na telefone njyendanwa ya Me Adiel ntiyayifashe ubwo twamuhamgaraga.

Nyakwigendera Ndindabahizi Eric yitabye Imana afite imyaka 22 y’amavuko, yasize umugore n’abana babiri.

Yakomokaga mu kagari ka Cyeru ho mu murenge wa Kibirizi bivugwa ko yagiye kwiba mu kagari ka Mututu ho muri uriya murenge imifuka ibiri y’ibishyimbo, maze anabonamo amafaranga ibihumbi maganabiri na mirongo itanu y’u Rwanda (Frw 250,000) yari mu gitabo cyitwa ‘Intambara ikomeye’ arayatwara.

Hari bamwe mu bakekwaho kumukubita bacitse ubutabera barimo uwari ushinzwe umutekano bagishakishwa na n’ubu.

Amakuru avuga ko yakubiswe maze ashyikirizwa i Cyeru ku ivuko aba ariho ashiriramo umwuka.

Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zo gukomeza gufunga abaregwa

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Umukozi ushinzwe ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali arafunzwe

2 Min Read
Ubutabera

Ubujurire bwa Kazungu Denis bwateshejwe agaciro

2 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?