BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Umuyobozi Mukuru wa Mukura ashobora kwirukanwa isaha n’isaha

Umuyobozi Mukuru wa Mukura ashobora kwirukanwa isaha n’isaha

admin
Last updated: August 14, 2022 1:33 pm
admin
Share
SHARE

Amakuru aturuka mu Akarere ka Huye, aravuga ko Umuyobozi Mukuru wa Mukura VS, Gasana Jérôme ashobora kwirukanwa kubera impamvu zirimo kudakora neza inshingano ze.

Gasana ashobora guhambirizwa muri Mukura VS

Mu 2020, ni bwo komite Nyobozi ya Mukura VS yatangaje ko yazanye umuyobozi Mukuru [Managing Director], uzayifasha gukurikirana ubuzima bw’ikipe bwa buri munsi.

Nyuma yo gushyiraho Gasana Jérôme wahawe izi nshingano, hakomeje kugaragara ibibazo bya hato ha na hato byagiye bisubiza ikipe inyuma birimo kutishyura bamwe mu bakinnyi bayo n’abatoza, bikanatuma iyi kipe yisanga mu madeni adashira.

Kugeza magingo aya, hari abakinnyi babiri [Nkomezi na Mutijima], bagifitiwe amafaranga batarahabwa bemerewe ubwo basinyiraga iyi kipe mu myaka ibiri iheruka.

Mu myaka ibiri Gasana agizwe umuyobozi Mukuru wa Mukura VS, imaze kunaniranwa n’abatoza batanu barimo Tony Hernandez n’umwungiriza we, Rodolfo Zapata, Djilali Bahloul n’umwungiriza we na Ruremesha Emmanuel.

Nyuma y’ibi bibazo byose, bamwe mu bakurikiranira hafi ikipe ya Mukura VS, babwiye UMUSEKE ko uyu Muyobozi [Gasana] ari mu minsi ye ya nyuma ndetse hamaze no gutekerezwa umusimbura we.

Uwatanze amakuru yagize ati “MD bagiye kumwirukana. Baptiste wahoze ari umutoza wa Gatatu niwe ushobora kumusimbura.”

Umuyobozi wa Mukura VS, Sakindi Eugène aherutse kwemeza ko Gasana yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi kipe ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwayo.

Muri iyi kipe haravugwamo umutoza mukuru, Lofti Afahmia ariko ubuyobozi ntacyo buratangaza kuri uyu mutoza.

Mukura VS ikomeje guhura n’ibibazo uruhuri kubera umuntu umwe

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yageze muri Guinea-…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
Imikino

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

1 Min Read
Imikino

Hoteli ya FERWAFA yatangiye gukora nyuma y’imyaka irenga 10 yubakwa

1 Min Read
Imikino

El Ahli S.C Wad Madani yaritegerejwe mu Rwanda ntikije 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?