Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa mu Rwanda, (Rwanda FDA), cyatangaje ko cyahagaritse itumizwa, icuruzwa no gukwirakwiza ku isoko ry’u Rwanda imiti yitwa Relief kuko itujuje ubuziranenge.
Binyuze mu itangazo rya Rwanda FDA ryo ku wa 11 Kamena 2025 igendeye ku igenzura rihoraho ry’ubuziranenge bw’imiti iri ku isoko, yatahuye “imiti itemewe yitwa “RELIEF” y’ibinini iri mu ngano zitandunye ku isoko ry’ u Rwanda.”
Rwanda FDA iburira abantu kutagura no kudakoresha ibinini byose byo muri urwo rwego kugeza igihe hazafatirwa ikindi cyemezo,
Imiti ivura igize ibyo binini irimo “Diclofenac Sodium, Paracetamol, Chlorpheniramine Maleate na Magnesium Trisilicate”.
Abinjiza imiti mu gihugu, abayiranguza na farumasi zidandaza bose basabwe guhita bahagarika gukwirakwiza no guha abarwayi imiti yose y’ibinini yitwa RELIEF, kandi ingano yose bafite mu bubiko igashyirwa mu kato.
Rwanda FDA ihamya ko gukwirakwiza cyangwa gutanga imiti itemewe binyuranyije n’amategeko kandi bihanwa n’amategeko.