BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Umusore w’i Nyagatare yahuye na “zahabu” igenda ubwo yitabiraga EXPO i Gikondo

Umusore w’i Nyagatare yahuye na “zahabu” igenda ubwo yitabiraga EXPO i Gikondo

admin
Last updated: December 24, 2022 3:12 pm
admin
Share
SHARE

Mu myaka ye ntabwo ari mukuru, ariko mu mutwe we ni umusaza, urubyiruko rushobora kumwigiraho gukora no gushakashaka. Kidamage Jean Pierre w’imyaka 29 yatangije amafaranga 8000, ahinganga imbuto itamenyerewe mu Rwanda, ubu iwabo afatwa nk’umuntu witeje imbere.

Kidamage yatangiye ahinga umurima muto akodesha ubu yaguze isambu ye kandi ubuhinzi burakomeje

Igihingwa ahinga, kitwa amasaro, ni gishya mu Rwanda, ariko uyu musore kimaze kumugeza ku rundi rwego rw’ubuzima mbere yakoraga akazi karimo n’ubuyede.

Mu kiganiro yahaye UMUSEKE, Kidamage utuye mu Mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Gashenyi, Umurenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare, avuze ko muri 2015 yaje i Kigali mu mahugurwa, abayakoresheje babaha itike y’insimburamubyizi. Ubusanzwe yari umuhinzi w’imboga n’imbuto icyo gihe.

Itike yahawe, yabashije kujya muri EXPO (Imurikagurisha mpuzamahanga), ribera i Gikondo, ahageze asanga hari abanyamahanga (bo muri Kenya) hari kumurika imbuto yitwa amasaro.

Ati “Icyo gihe naguze irobo bayigurishaga Frw 5000, ndataha ngeze mu rugo ndayihinga, nayiteye ku buso bwa m10 kuri m10, naje gusaruramo Kg 92.”

Igihingwa cy’amasaro umusaruro wacyo ukoreshwa mu gukora imitako inyuranye

 

Kubera iki amasaro ye yagereranywa na zahabu uriya musore yatoye?

Iki gihingwa, uriya musore avuga ko yabonye ko cyerera amezi 6. Icyo gihe hari mbere gato y’uko icyorezo COVID-19 cyaduka mu Rwanda, mu musaruro we ugera kuri Kg 92 yasaruye mu gihe cy’umwaka n’amezi atatu, yagurishije Kg 80.

Ati “Ikilo kimwe nakigurishije Frw 10,000 wa murima nyirawo mwongera amafaranga, ndongera ndatera ndetse nkodesha n’ahandi.”

Uyu musore ngo COVID-19 yakomye mu nkokora ubuhinzi bwe kubera ko amasoko yagaze, igihe ubuzima bwasaga n’ubwahagaze.

Gusa, nyuma icyorezo kigenje amaguru make, Kidamage yongereye ubuso, ubu ahinga amasaro kuri Hegitari imwe.

Ati “Nyuma ya COVID-19 nongeye kuyahinga ndetse njya mu irushanwa ryitwa Trans-Border ryabereye i Rubavu, ndaritsinda bampa amadolari 10,000 (ni miliyoni 10Frw), noneho ya mirima ndaza ndayigura ubu mfite isambu ya Hegitari.”

Kidamage akoresha abakozi bose hamwe 36

 

Kidamage afite intego yo gutanga umusanzu muri Made in Rwanda 

Amasaro ahinga, ubu amaze gutanga imbutu ku bandi bahinzi 60 (buri wese yagiye amugurisha imbuto ku kilo kimwe Frw 15,000). Aya masaro akoreshwa mu mitako, nk’ibikomo, gutaka amarido, n’ibindi.

Kubera umusaruro wamubanye mwinshi, Kidamage avuga ko yatekereje kujya akorana na gereza ya Nyagatare iwabo, aho yigisha urubyiruko gukora imitako muri ayo masaro, noneho ibyo bakoze akabibagurishiriza.

Avuga ko amasaro yafasha Leta kugabanya umubare munini w’amadolari igihugu gitanga kiyatumiza, agasaba ko bamufasha gushaka isoko imbere mu gihugu, haba muri za Gereza no muri za Dioseze za Kiliziya zikenera amashapule mu gihugu.

Yagize ati “Ikintu kingora ni ugupfumura, tubona ko mu Bushinwa hari amasaro akorwa muri plasitiki, nkeneye imashini itobora ikayaconga neza, ikongera umwenge kugira ngo nibura mbashe gukora byinshi mu gihe gito, ku buryo ku isoko hajyaho ibintu binshi kandi by’umwimerere.”

Kidamage avuga ko akeneye n’amahugurwa akabasha kujya aho byateye imbere mu byo ako nko mu Bushinwa, muri Israel n’ahandi.

Amasoro yerera amezi atandatu, iyo yeze umuhinzi amara umwaka urenga asarura, kandi mu cyumweru ngo asaruramo kabiri cyangwa gatatu.

Ubu uyu musore afite amasaro toni 6, agasaba ko yafashwa kubona isoko. Yenda uwo musaruo nugurwa azongera afashe igihugu kuko aherutse gutangira umusanzu w’ubwisungane imiryango 30 itishoboye (yatanze Frw 300,000).

Ikindi ni uko akoresha abakozi bahoraho batandatu, n’abandi ba nyakabyizi 30, igihe yagurisha umusaruro we avuga ko yaha akazi abantu benshi.

Ati “Company yange yitwa ZAMUKARWANDA Ltd, ntabwo u Rwanda rwazamuka mu gihe tugitumiza ibintu byinshi hanze, rwazamuka mu gihe yaba ari twe twohereza ibintu hanze, kugira ngo ya madolari yabo aze mu gihugu.”

Kidamage Jean Pierre aboneka kuri +250 783 434 778

Aho atuye aherutse gutangira mutuelle abantu 30
Uyu musore avuga ko akeneye ibikoresho bidezweho n’amahugurwa

ANDI MAFOTO

HATANGIMANA Ange Eric/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
6 Comments
  • NSENGIYAREMYE MICHAEL says:
    December 24, 2022 at 3:43 pm

    Courage kuri KIDAMAGE muduhe contacte ziwe

    Reply
  • 0783434778 says:
    December 24, 2022 at 8:32 pm

    0783434778 kidamage

    Reply
  • Mahoro says:
    December 24, 2022 at 9:15 pm

    Uyu mushinga ni mwiza cyane. Ashake mu buryo bwihuse uburyo bwo kuyapfumura ubundi za gereza zikore imitako n’amashapure birakenewe ku bwinshi

    Reply
  • Q says:
    December 24, 2022 at 9:20 pm

    Courage mwana

    Reply
  • RUBUMBIRA Claver says:
    December 26, 2022 at 6:11 am

    Uyu Kidamage ni umujyambere. N’abandi babonereho. Komereza Aho!

    Reply
  • Irihose peter says:
    December 27, 2022 at 2:15 pm

    natwe tu gamba kuza

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?