BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Umusore wari uvanye magendu y’imyenda muri Tanzania yayifatanywe atarayicuruza

Umusore wari uvanye magendu y’imyenda muri Tanzania yayifatanywe atarayicuruza

admin
Last updated: December 28, 2022 8:53 am
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Kirehe yafashe amabalo atatu n’igice y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu Rwanda mu buryo bwa magendu.

Manigena yafashwe mu gicuku avuye gushaka imari muri Tanzania

Iyi myenda yafashwe ku wa Kabiri tariki 27 Ukuboza, ngo yari ivanywe muri Tanzania.

Uwayifatanywe yitwa Manigena François ufite imyaka 25 y’amavuko, ngo yari amaze kuyambutsa mu bwato  mu mudugudu wa Rama mu kagari ka Nyankurazo mu murenge wa Kigarama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko iriya myenda yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Twari dufite amakuru ko hari abakora ubucuruzi bwa magendu mu masaha y’ijoro bambukira mu mudugudu wa Rama bazanye imyenda ya caguwa mu bwato, ivuye mu gihugu cya Tanzania.”

SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko ahagana saa sita n’igice z’ijoro, aribwo Manigena yafatiwe mu cyuho afite amabalo atatu n’igice y’imyenda yari amaze kwinjiza mu gihugu.

Yagiriye inama abantu gukora ubucuruzi mu buryo bukurikije amategeko bakirinda  magendu, ashimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ubu bucuruzi batanga amakuru ku gihe.

Avuga ko abakomeje kwishora muri magendu n’ibindi byaha batazahwema gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.

 

Icyo itegeko rivuga

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Kanyarwanda says:
    December 28, 2022 at 1:42 pm

    Kera narinziko magendu Ari ikintu gishobora kuviramo abantu urupfu cyangwa kunazahaza bitewe ko kiba cyabagizeho ingaruka kumubiri wabo

    Ntago numva ukuntu imyêenda iba magendu

    Reply
  • Matsiko says:
    December 28, 2022 at 5:27 pm

    Igicuruzwa cyitwamagendu iyo cyinjiye muburyo butemewe uretse nimyenda ninka ushobora kwitwa magendu

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Ubujurire bwa Kazungu Denis bwateshejwe agaciro

2 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Ubutabera

Gasabo: Polisi yafatiye mu cyuho abantu batatu batekaga kanyanga

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?