BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Umusirikare wishe umugore bapfuye 6900 Frw yahawe imyaka 15 y’igifungo

Umusirikare wishe umugore bapfuye 6900 Frw yahawe imyaka 15 y’igifungo

admin
Last updated: January 7, 2023 12:58 pm
admin
Share
SHARE

GICUMBI: Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye Cpl Turikumwe igifungo cy’imyaka 15 no kwamburwa impeta za gisirikare nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukomeretsa umuntu ku bushake bikamuviramo urupfu no gutoroka igisirikare.

Umusirikare wa RDF yakatiwe igifungo cy’imyaka 15

Ni isomwa ry’urubanza ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 6 Mutarama 2023, mu cyumba cy’inama cy’akagari ka Gaseke, Umurenge Mutete mu Karere ka Gicumbi.

Cpl Turikumwe yaregagwa ibyaha bibiri harimo gutoroka igisirikare no kwica umugore witwa Uwiragiye Clementine ku bushake  uzwi nka Mahirwe biturutse ku bushake, gusa Urukiko rwanzuye ko icyaha  cyo kwica umuntu biturutse ku bushake gihindurirwa inyito maze cyikitwa icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake bikamuviramo urupfu.

Aha niho Urukiko rwa Gisirikare rwanzuye ko Cpl Turikumwe akatirwa igifungo cy’imyaka 15 ku cyaha cyo gukomeretsa umuntu kubushake bikamuviramo urupfu.

Yakatiwe kandi amezi atandatu y’igifungo ku cyaha cyo gutoroka igisirikare, ndetse agahanishwa ihazabu ya miliyoni 4 Frw harimo miliyoni imwe y’umwana wa nyakwigendera, imwe kuri buri mubyeyi wa nyakwigendera, ibihumbi 500 Frw by’umwavoka, ibihumbi 200 FRW by’ikurikirana rubanza n’ibihumbi 20,000 Frw  by’igarama y’urubanza.

Icyaha cyo gukomeretsa umuntu biturutse ku bushake bikamuviramo urupfu, Cpl Turikumwe yagikoze mu kuwa 14 Ugushyingo 2022, ubwo yari yagiye kunywera mu kabari ka Uwiragiye Clementine bitaga Mahirwe, naho icyo gutoroka igisirikare gikorwa muri Nyakanga 2022.

Urupfu rwa Mahirwe rwaturutse ku mvururu zaturutse ku kutumvikana ku mafaranga ibihumbi 6,900 Fr yagombaga kwishyurwa na Cpl Turikumwe ku nzoga bari banyoye, ibintu byatumye uyu musirikare akubita ingumi mu rugi ikirahure cyigakomeretsa uyu mugore mu muhogo ariko bikaza kurangira apfuye.

Mu iburanisha ryari ryabaye kuwa 28 Ukuboza 2022, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari basabiye Cpl Turikumwe igifungo cy’umwaka umwe ku cyaha cyo gutoroka igisirikare, naho icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake asabirwa igifungo cya burundu.

Uwunganira uyu musirikare yasabye inteko iburanisha koroshya inyito y’ibyaha agahanishwa umwaka umwe w’igifungo, ndetse icyaha cyo gutoroka igisirikare agahanishwa umwaka umwe w’igifungo usubitswe.

Abaregera indishyi bunganirwa na Me Augustin Nzabaramye basabye ko Cpl Turikumwe yatanga indishyi za miliyoni 10 Frw zizifashishwa zirera umwana wa nyakwigendera, impozamarira ya miliyoni ebyiri z’amafaranga kuri buri mubyeyi wa nyankwigendera, ndetse akanatanga miliyoni kuri buri muvandimwe uvukana na nyakwigendera.

Gusa Cpl Turikumwe yari yireguye yemera icyaha cyo gutoroka igisirikare, ariko akavuga ko yishe umuntu bidaturutse ku bushake, ari naho abamwunganira bari bahereye basaba ko bakoroherezwa ibihano agahabwa igifungo cy’umwaka umwe ku kwica umuntu bavuga ko bitaturutse ku bushake no gusubikirwa ibihano ku cyaha cyo gutoroka igisirikare.

Ubwo uru rubanza rwasomwaga abunganira Cpl Turikumwe n’uwunganira abaregera indishyi ntabwo bari bitabiriye uru rubanza.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • lg says:
    January 8, 2023 at 7:02 am

    Hhhh umuntu wishwe ntagaciro agira imbere yamategeko rwose kwica umuntu imyaka 15 !!! nicyo cyaha gifite igihano gito mumategeko yo mu Rwanda ubundi atarukwicwa kuko ngo byakuweho niburundu ntakiza cyagombye gukorerwa umwicanyi

    Reply
  • Augustin says:
    January 9, 2023 at 11:47 am

    Ahubwo yagombaga kuba umwere bajye bareba nimpamvu yatumye habaho kwica kuko harigihe wowe ubawarishwe byimbere bitagaragara

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB)…

Ibiciro byazamutseho 9,2% muri Gashyantare

Muri Gashyantare 2026 ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 9,2% ugereranyije na Gashyantare 2025.…

Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

Iran yatangaje Umuyobozi w’Ikirenga wayo mushya, ari we Mojtaba Khamenei, akaba umuhungu…

Meteo Rwanda yateguje imvura ishobora guteza ibiza muri Werurwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Werurwe 2026 hateganyijwe imvura…

Impunzi z’Abarundi zigera ku 100,000 ziri kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania

Imbunzi z'Abarundi zari zimaze igihe mu gihugu cya Tanzania zigiye gusubizwa mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Ubutabera

Abagororwa 1874 bemerewe gufungurwa by’agateganyo.  

1 Min Read
Ubutabera

Kigali: Umugabo ucuruza urumogi yafatanywe udupfunyika 1000 twarwo

1 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?