BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Dec 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Umusirikare wa Congo yakubiswe bunyamaswa ngo ni Umunyarwanda -VIDEO

Umusirikare wa Congo yakubiswe bunyamaswa ngo ni Umunyarwanda -VIDEO

admin
Last updated: December 21, 2022 12:38 pm
admin
Share
SHARE

Mu gihe intambara irimbanyije hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo za Congo (FARDC) n’abo bifatanyije barimo FDLR, Mai Mai n’indi mitwe gakondo, Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bakomeje gukorerwa ihohoterwa no kuburirwa irengero.

Umusirikare wa Congo witwa Furaha yakubiswe agirwa intere bamwita umunyarwanda

Kuva iyi mirwano yakubura muri uyu mwaka Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi bakomeje kwicwa abandi bakorerwa ibikorwa by’ubunyamaswa bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda no kuba mu mutwe w’abarwanyi wa M23.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umusirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo witwa Furaha Gapinga akubitwa bunyamaswa na bagenzi be bamwita ko ari Umunyarwanda.

Furaha Gapinga ukomoka i Minembwe mu bwoko bw’Abanyamulenge yafatiwe i Kinshasa ku wa 16 Ukuboza 2022 ubwo yerekezaga aho yari yoherejwe gukorera.

Uyu musirikare ubwo yari mu nzira yahuye n’akaga gakomeye akubitwa n’abaturage ndetse n’abasirikare bagenzi be bavuga ko atari umunye-congo akwiriye kwicwa.

Mu majwi yabo baturage mu bwishongozi buvanze n’agashinyaguro batangazwa n’ukuntu “umuntu utazi Ilingala yidegembya mu mwambaro w’ingabo za Leta.”

Bati “Ohh Yesu weee ! nta n’ilingala azi, mu mwice uwo munyarwanda.”

Abanye-Congo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gusaba amahanga kureka kureberera ubugome buganisha kuri Jenoside bakorerwa muri Congo.

Bagaragaza ko igihe kigeze ibikorwa byo kubica, bagatwika, bakarya inyama zabo bikwiriye guhagarara nta yandi mananiza.

Ibikorwa bya kinyamaswa byakorewe uyu musirikare bije nyuma y’ibindi uruhuri byakorewe bagenzi be barimo Major Joseph Keminzobe wiciwe muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Uyu mu Major mu ngabo za Leta ya Congo yishwe ku wa 9 Ukuboza 2022 ubwo yari kumwe na bagenzi be mu modoka, we bayimukuramo bamutera amabuye, baramubaga, baramwotsa baramurya.

Icyo gihe Leta ya RD Congo yavuze ko igiye gukora iperereza ngo abishe bakanarya Maj Keminzobe babiryozwe ariko nta cyakozwe.

Voici un militaire des @FARDC_off de la communauté #Banyamulenge, dans le clan des « Abahiga » de Minembwe. Il a failli être tué, brûlé et mangé comme Maj #Kaminzobe et #Ntayoberwa. Cet incident s'est produit à Kinshasa. S'il vous plaît, arrêtez de nous tuer et de nous manger. pic.twitter.com/GaQPZQbAsC

— Fidele “JN” Sebahizi (@fidele_sebahizi) December 21, 2022

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Q says:
    December 21, 2022 at 3:02 pm

    None se video yabyo irihe?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Ubutegetsi bwa Perezida Suluhu bwahakanye gufunga Dr. Mpango wari Visi Perezida

2 Min Read
Politike

Urunturuntu no gucikamo ibice kw’ ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi 

3 Min Read
Mu mahanga

Twirwaneho yasobanuye icyayiteye guhanura kajugujugu y’abacanshuro

3 Min Read
Mu mahanga

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?