Umushumba mukuru w’itorero Angilikani ku isi akaba na Arikepisikopi wa Canterbury mu Bwongereza, Justin Welby, yeguye ku nshingano ze kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ugushyingo 2024.
Itangazo ry’ubwegure bwe rigira riti: “Mbisabiye uburenganzira Umwami, nafashe icyemezo cyo kwegura nka Arikepisikopi wa Canterbury.”
Ni nyuma y’aho bigaragaye ko ntacyo yakoze nyuma yo kwakira raporo y’abahungu 130 bahohotewe na Musenyeri witwa John Smyth.
Mu cyumweru gishize byahishuwe ko mu mwaka wa 2013, Musenyeri Welby yashyikirijwe raporo igaragaza uko Musenyeri John Smyth yahohoteye aba bahungu mu bigo bya gikirisitu yari abereye umuyobozi mu myaka ya 1970 na 1980.
Iyi raporo, igaragaza ko Musenyeri Welby yashoboraga kumenyesha inzego z’igihugu kugira ngo zikurikirane Symth atarapfa, ariko ntabyo yakoze.
Amakuru avuga ko mu 1984, Smyth yimukiye muri Afurika akomeza gukora ihohotera ku bana kugeza apfuye mu 2018.