BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Umusekirite wagaragaye atega umufana wa Rayon akagwa yataye muri yombi

Umusekirite wagaragaye atega umufana wa Rayon akagwa yataye muri yombi

sam
Last updated: May 12, 2025 12:57 pm
sam
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Umusekirite wagaragaye atega umufana ku mukino wahuje Police FC na Rayon Sports kuri Pele Stadium .

Ni nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports ategwa n’umwe mu bari bashinzwe umutekano kuri Sitade ubwo iyi kipe yahuraga na Police FC, akikubita hasi agasa nk’uheze umwuka.

Aya mashusho agaragaza uyu mufana wa Rayon wambaye imyenda igaragaza ko akunda iyi kipe, yiruka ava mu kibuga, yagera hanze, agahita akubitwa umutego n’umwe mu basekirite bari ku kibuga agahita agwa hasi nabi, ndetse bamwe bakagira impungenge ko ashizemo umwuka, gusa amakuru avuga ko uyu mufana akiriho.

Umwe mu bashyize aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga, ni umunyamakuru Angelbert Mutabaruka wagize ati“Ese uyu musekirite ntaratabwa muri yombi? Amakipe yose ahaguruke yamagane uyu mugizi wa nabi.”

Polisi y’u Rwanda isubiza ubutumwa bw’uyu munyamakuru yagize iti “Umusekirite wagaragaye atega umwana mu mukino wahuje Police FC na Rayon Sports kuri Pele Stadium yamaze gufatwa kugira ngo akurikiranwe ku cyaha yakoze.”

Uyu mufana wa Rayon Sports, yahuye n’iri sanganya kuri iki Cyumweru tariki 11 Gicurasi ubwo yitabiraga umukino wahuje ikipe akunda na Police FC, warangiye iyi kipe bahimba Gikundiro ibonye intsinzi y’igitego 1-0 cyayihesheje amanota atatu, yatumye yisubiza umwanywa wa mbere ku rutonde rw’agetaganyo rwa Shampiyona

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

2 Min Read
Imikino

AS Kigali yungutse umutoza mushya

1 Min Read
Imikino

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

2 Min Read
Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?