Ambasaderi w’u Burusiya mu Bwongereza yashinje iki gihugu uruhare mu bitero bya drones Ukraine iherutse kugaba ku ndege z’intambara z’u Burusiya.
Yavuze ko ibi bitero n’ibikorwa by’u Bwongereza, bishobora kuba imbarutso y’intambara ya Gatatu y’Isi.
Ambasaderi Andrei Kelin yaburiye Ukraine ko ‘iri gukongeza amakimbirane ku buryo atutumba kurushaho”, avuga ko ubutegetsi bwa Kyiv bugomba kwitwararika “ntibutume ibintu bigera ku ntambara ya Gatatu y’Isi”.
Ati “Ibi ni ibintu bibi udashobora gutekereza.”
Drones zirenga ijana za Ukraine zagabye ibitero mu Burusiya mu mpera z’icyumweru, zisenya indege z’intambara zirenga 40 mu gitero Perezida Volodymyr Zelenskyy yavuze ko “nta kabuza kizandikwa mu bitabo by’amateka.”
Kelin yashinje u Bwongereza ubwo yavugaga ko Ukraine itashoboraga kugaba ibyo bitero idafashijwe.
Ati “Ubwoko bw’ibi bitero busaba ikoranabuhanga rihanitse cyane, harimo n’ibyitwa ‘geospaced data’, bishobora gutangwa gusa n’ababifite. Abo ni i Londres n’i Washington.”
“Ntabwo nibaza Amerika ibifitemo uruhare, kuko Perezida Trump yabihakanye neza, ariko i Londres ntabwo barabihakana.”