BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jun 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Umuriro watse hagati y’u Burusiya n’u Bwongereza

Umuriro watse hagati y’u Burusiya n’u Bwongereza

sam
Last updated: June 6, 2025 8:03 am
sam
Share
SHARE

Ambasaderi w’u Burusiya mu Bwongereza yashinje iki gihugu uruhare mu bitero bya drones Ukraine iherutse kugaba ku ndege z’intambara z’u Burusiya.

Yavuze ko ibi bitero n’ibikorwa by’u Bwongereza, bishobora kuba imbarutso y’intambara ya Gatatu y’Isi.

Ambasaderi Andrei Kelin yaburiye Ukraine ko ‘iri gukongeza amakimbirane ku buryo atutumba kurushaho”, avuga ko ubutegetsi bwa Kyiv bugomba kwitwararika “ntibutume ibintu bigera ku ntambara ya Gatatu y’Isi”.

Ati “Ibi ni ibintu bibi udashobora gutekereza.”

Drones zirenga ijana za Ukraine zagabye ibitero mu Burusiya mu mpera z’icyumweru, zisenya indege z’intambara zirenga 40 mu gitero Perezida Volodymyr Zelenskyy yavuze ko “nta kabuza kizandikwa mu bitabo by’amateka.”

Kelin yashinje u Bwongereza ubwo yavugaga ko Ukraine itashoboraga kugaba ibyo bitero idafashijwe.
Ati “Ubwoko bw’ibi bitero busaba ikoranabuhanga rihanitse cyane, harimo n’ibyitwa ‘geospaced data’, bishobora gutangwa gusa n’ababifite. Abo ni i Londres n’i Washington.”

“Ntabwo nibaza Amerika ibifitemo uruhare, kuko Perezida Trump yabihakanye neza, ariko i Londres ntabwo barabihakana.”

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Billy Joel yahishuye ko yagerageje kwiyahura inshuro ebyiri

Umuririmbyi w’Umunyamerika Billy Joel, wamamaye mu bihangano bikomeye byagiye bivugwa cyane ku…

U Burusiya bwagabye igitero cya drones i Kyiv gihitana bane

U Burusiya bwagabye igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) hirya no hino muri…

Inzira zabyaye amahari hagati ya perezida Trump n’umuherwe Elon Musk

Hari intambara ikomeye hagati y'umuntu wa mbere utunze kurusha abandi kw'isi n'umunyaporitike…

Umuriro watse hagati y’u Burusiya n’u Bwongereza

Ambasaderi w’u Burusiya mu Bwongereza yashinje iki gihugu uruhare mu bitero bya…

Martin Fayulu yahuye na perezida Tshisekedi amusaba ibiganiro n’Abakongomani

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Kamena , Martin Fayulu utavuga rumwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Edgar wabaye perezida wa Zambia yitabye Imana ku myaka 68

1 Min Read
Mu mahanga

Abasirikare ba RDC babujijwe gushaka bataramaramo imyaka irindwi

2 Min Read
Mu mahanga

Tanzania yafunze urubuga rwa X irushinja gukwirakwiza amashusho y’ubusambanyi

1 Min Read
Mu mahanga

Tanzania yafunze itorero rya Pantekote ryamaganye ishimutwa ry’abantu

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?