BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jan 24, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Umupfumu Rutangarwamaboko yateguye “Umuterekero” wo gusabira igihugu imvura

Umupfumu Rutangarwamaboko yateguye “Umuterekero” wo gusabira igihugu imvura

admin
Last updated: October 19, 2022 10:47 am
admin
Share
SHARE

Abahinzi hirya no hino mu gihugu bakomeje kwifata mapfubyi ndetse bafite impungenge ko inzara ishobora kubibasira kuko imvura yabaye umugani none imyaka ikaba ikomeje kumira mu mirima, ibi bituma hari abavuga ko hakenewe imbaraga zo gutakambira Imana ngo itange imvura.

Umupfumu Rutangarwamaboko yateguye umuhango wo guyterekera asaba imvura

Umupfumu Rutangarwamaboko umwe mubagaragaje ko arajwe inshinga no gusigasira umuco gakondo w’abanyarwanda, akaba akomeje kwizeza abantu ko akomeje guterekera yambaza abakuru ngo batange imvura mu Rwanda.

Abinyujije kuri Twitter ati “Mpore Benimana tubifite na mbere u Rwanda ku mutima, biteganyijwe ko kuri iki cya Mweru Nyagasani imandwa nkuru y’u Rwanda arikumwe n’injishi ye, imandwa n’abagirwa bazo na benimana bose bazatura igitambo cyo gusabira igihugu imvura.”

Mu kugaragaza ko umuterekero we ukora yagaragaje ko imvura irimo kugenda igwa mu bice binyuranye ndetse abantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bagenda bamubwira ko mu bice bitandukanye by’igihugu yaguye.

Uwitwa Tuyisenge Sosthene kuri Twitter ati “Amasengesho yanyu arakora Rutangarwamaboko ubu hano mu Bwiza imvura yatangiye kutugeraho, muragahorana Imana.”

Maze nawe amwibutsako atari amasengesho ahubwo ari umuterekero kandi naho itaragera ari vuba, ati “Imana y’I Rwanda ishimwe yo n’abazimu bacu batazima kandi naho kataragera dukomeje umuterekero ntimwihebe.”

Umupfumu Rutangarwamaboko yahamagariye abantu kuza kwifatanya nawe mu muhango wo guterekera bambaza, basabira igihugu imvura.

Ati “Dukomeje guterekera mu bicumbi tunahsima ko twereza Imana u Rwanda, niba  unyotewe nuko tuzifatanya mu gutura igitambo cy’umuterekero wo gusabira igihugu imvura vunyisha mu Bicumbi bitarenze kuwa Kane.”

Iki gitambo cy’umuterekero cyo gusabira igihugu imvura biteganyijwe ko kizabera ku Kigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku Muco.

Gusaba abantu gusenga basaba Imana imvura si Rutangarwamaboko ubivuze gusa kuko mu gihugu cy’u Burundi abayobozi banyuranye no kugeza kuri Perezida Evariste Ndayishimiye bumvikanye basaba abaturage kuzirikana mu masengesho yabo gutakamba basaba imvura kuko izuba rimaze gufata indi ntera.

Kuba imvura ikomeje kuba umugani hamwe na hamwe ndetse naho iguye ikaba idafatika, ni ibintu bikomeje gutera impungenge kuko hashobora kubaho ikibazo cy’amapfa n’inzara.

Ni mu gihe kandi abanyarwanda bakomeje guhura n’ingaruka zirimo itumbagira ry’ibiciro ku masoko aho u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa cyenda mu bihugu bifite ibiciro bihanitse ku masoko.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
5 Comments
  • nyemazi says:
    October 19, 2022 at 1:30 pm

    Imana yaturemye,idusaba “kwirinda abapfumu” no kutemera ibyo bavuga.Imana Rutangarwamaboko asenga,ntabwo ari Imana y’Abakristu.Ni nka ya yindi y’Abapfumu basengaga Baal.Ni Imana y’ikinyoma.Imana dusoma muli bible,niyo yaremye byose,natwe turimo.Yohereje Umwana wayo Yesu waje kuyitwigisha.Nawe yadusabye guhunga Abapfumu.Yesu yerekanye ko atandukanye na ba Rutangarwamaboko igihe yazuraga abantu,agakiza abarwayi n’abaremaye batabarika.Abasenga iyo mana y’ukuli,nubwo nabo bapfa,izabazura ku munsi wa nyuma ibahe ubuzima bw’iteka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.

    Reply
  • Anonymous says:
    October 19, 2022 at 6:57 pm

    Abazura wari uhari se cyangwa ni ariya mashusho abakoloni bakoresheje ngo bakwemeze ko u Rwanda rutazi Imana?

    Reply
    • kagare says:
      October 20, 2022 at 11:19 am

      @ Anonymous,kuba Yesu yarazuye abantu,byahamijwe n’abantu benshi babanaga nawe kandi barabyandika.Mu bantu banditse ko Yesu yabayeho,harimo na Historians bakomeye bemerwa ku isi yose.Urugero,Historian w’Umuyahudi witwaga Josephus,wabayeho mu kinyejana cya mbere,yanditse ko Yesu yabayeho kandi yakoze ibitangaza,mu gitabo cye kitwa Antiquities of the Jews.Niba wemera Rutangarwamaboko aho kwemera Yezu,menya ko abameze nkawe batazazuka ku munsi w’imperuka ngo bahabwe ubuzima bw’iteka,kubera ko batizera Yesu.Soma Yohana 3:16 na Yohana 6:40.

      Reply
  • rwahama says:
    October 20, 2022 at 11:36 am

    Hagati ya Yesu na Rutangarwamaboko,twemere uyu mupfumu??? Yesu yerekanye ko akomoka ku Mana,kubera ko yazuye abantu kandi akiza abarwayi n’abaremaye.Abamwemera kandi bagakora ibyo yadusabye,nabo azabazura ku munsi w’imperuka.

    Reply
  • Nsabimana says:
    October 25, 2022 at 2:19 pm

    Uwiteka imana niwe twiringiye azadutabara ibyabaterekera mubihorere

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga…

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, Igipolisi cya Uganda cyatangaje…

Rayon Sports yatandukanye na Haruna Ferouz

Nyuma y'iminsi Haruna Ferouz atagaragara mu myitozo ya Rayon Sports, yamaze gutandukana…

Jose Chameleone yaguze Radio i Burundi

Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afurika uzwi ku izina rya Jose Chameleone…

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiriye kuyobora Guinée Conakry muri manda y’imyaka irindwi, mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Museveni yatorewe kuyobora Uganda muri manda ya Karindwi

3 Min Read
Politike

U Rwanda na Togo byiyemeje gukuriraho Visa abaturage

2 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

4 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?