BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Feb 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Umunyarwanda yapfuye  urupfu rutunguranye muri Amerika

Umunyarwanda yapfuye  urupfu rutunguranye muri Amerika

admin
Last updated: October 20, 2022 11:45 am
admin
Share
SHARE

Ngenda Alexandre wavuye mu Rwanda agiye gusura abana be muri Amerika yaje gufatwa n’indwara idasanzwe ajyanwa kwamuganga apfa ataragerayo.

Ngenda Alexandre yaguye muri Amerika bitunguranye

Uyu mugabo wari wajyanye n’umugore we mu gihugu cya Canada gusura abana be, mbere yo gutaha yabanje kunyura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri Leta ya Arizona kuko umugore we yamusabye ko babanza kujya gusura na muramukazi we wapfushije umugabo umwaka ushize.

Amakuru UMUSEKE wahawe n’umwe mu bo mu muryango we, na we usanzwe uba muri Amerika, ni uko uyu mugabo yari ameze neza kuko yajyanye n’abandi agafata n’umwanya wo gushima Imana ariko akanyuzamo amagambo asa n’asezera.

Yagize ati “Ku cyumweru yagiye gusenga ameze neza, yewe anafata umwanya wo gushima Imana, ariko asoza avuga ngo nibamuhe intashyo azabatangira mu ijuru kandi nibatazimuha azavuga ko yabatahije.”

Uyu waduhaye amakuru yakomeje ati “Ku wa kabiri yabyutse ajya muri siporo ari kumwe na madamu, bavuyeyo aricara ahamagara umugore ati ‘nsengera, asa n’ubura umwuka bahamagara imbangukiragutabara, ariko bataramugeza kwa muganga aba ashizemo umwuka.”

Ngenda Alexandre n’umugore we biteguraga gufata indege ibagarura mu Rwanda kuko ariho bari basanzwe batuye. Bari gufita indege iza mu Rwanda saa sita z’amanywa ku wa Gatatu, ejo hashize.

Uyu mugabo yari asanzwe ari umukiristo usengeraga mu itorero rya Restoration Church Kimisagara, akaba yaraje gutura mu Rwanda mu 1994 avuye muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
8 Comments
  • gakumba says:
    October 20, 2022 at 12:41 pm

    Ku bantu bakuze,benshi iyo benda gupfa barabimenya.Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba,tujye dushaka ubwami bw’imana cyane,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Soma Abagalatiya 6 umurongo wa 8.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.

    Reply
  • gakumba says:
    October 20, 2022 at 12:41 pm

    Ku bantu bakuze,benshi iyo benda gupfa barabimenya.Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba,tujye dushaka ubwami bw’imana cyane,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Soma Abagalatiya 6 umurongo wa 8.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.

    Reply
  • Mutesi says:
    October 20, 2022 at 3:05 pm

    Abemera lmana ni umwana wayo bagakora ibyo gukiranuka bazazukira ubugingo buhoraho abatayemera bazazukira kurimbuka iteka Niko i Bible ibivuga duhore twiteguye kuko tutazi umunsi nigihe

    Reply
  • Mutesi says:
    October 20, 2022 at 3:05 pm

    Abemera lmana ni umwana wayo bagakora ibyo gukiranuka bazazukira ubugingo buhoraho abatayemera bazazukira kurimbuka iteka Niko i Bible ibivuga duhore twiteguye kuko tutazi umunsi nigihe

    Reply
  • ni emmy kamonyi says:
    October 23, 2022 at 5:22 am

    ubwose sikirere cyamutonze

    Reply
  • ni emmy kamonyi says:
    October 23, 2022 at 5:22 am

    ubwose sikirere cyamutonze

    Reply
  • Nsabimana says:
    October 25, 2022 at 1:16 pm

    Ibiriho muri ikigihe namayobe

    Reply
  • Nsabimana says:
    October 25, 2022 at 1:16 pm

    Ibiriho muri ikigihe namayobe

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye ibikorwa by’Inama y’Abakuru b’Ibihugu…

Amateka y’umunsi w’abakundana wa ‘Saint Valentin’

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare ku Isi hose…

Ethiopia: Abanyamakuru batatu bahagaritswe kubera gushinja Leta gufasha inyeshyamba zo muri Sudani

Leta ya Ethiopia yambuye abanyamakuru batatu bakorera Ibiro Ntaramakuru, Reuters, uruhushya rwo…

Umuryango w’Abibumbye urashinja RSF kwica abasivili barenga 6000 mu minsi itatu

Raporo yashyizwe ahagaragara n'Umuryango w'Abibumbye (UN), ivuga ko umutwe urwanya ubutegetsi bwa…

Gen. Muhoozi agiye kugenderera u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganta kuzasura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
Politike

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?