BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Umunyamakuru yasohoye igisigo “umunsi nzapfa” cyakangaranyije benshi- VIDEO

Umunyamakuru yasohoye igisigo “umunsi nzapfa” cyakangaranyije benshi- VIDEO

admin
Last updated: November 4, 2022 10:32 am
admin
Share
SHARE

Umunyamakuru Nkuyemuruge Yves uzwi nka Gacamigani yinjiye mu nganzo y’ubusizi, aserukana igisigo “Umunsi Nzapfa” avuga ku buzima bwa muntu nyuma yo gupfa.

Nkuyemuruge Yves umunyamakuru wa Country Fm mw’ifatwa ry’amashusho y’igisigo “Umunsi nzapfa”

Iki gisigo Umunsi Nzapfa, Nkuyemuruge Yves asobanura uko bizagenda umunsi azapfa, aho agaragaza ko abantu badakwiye kuririra uwapfuye kuko aba agiye aheza ndetse atangiye kubaho, ibi bikajyana nuko abantu bakwiye gupfa ari imfura.

Muri iki gisigo hari aho agira ati “Umunsi nzapfa, nibwo nzaba ntangiye kubaho”, agakomeza asiga ati “Naho mu mva nzaba mbumva, gusa ntavuga ngo mutumva, nzaba ndaho mbateze amaso, nseka uko mwabuze isoni mugasamara, mugasenya Isi ya sogokuruza ngo murarota ijuru rya so mutazi.”

Humvikanamo andi magambo agira ati “Umunsi nzapfa, nzaba nsoje iby’ isi uzi, ntashye mu yindi si utazi, aho mu butaka muzantaba, roho yanjye ntizahaba, uretse no kutahaba muhumure ntizahajya.”

Mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE, Nkuyemuruge Yves yavuze ko yabanje gutinda gusohora iki gisigo kuko cyumvikanamo amagambo akomeye.

Ati “Ndi umuntu, mfite umuryango n’inshuti kandi narinzi neza ko bamwe badashobora kudakunda ibitekerezo birimo, bamwe narabateguye kandi nanjye mbanza kwitegura kwakira abatazabyakira uko nabivuze.”

Yakomeje avuga ko yashakaga kwibutsa abantu ko bakwiye guhora bamenya ko bazapfa, bityo bagakora neza bakiriho.

Yagize ati “Ubusanzwe urupfu ntirugitera abantu ubwoba uretse abakene, nashakaga kwibutsa abakire n’abakene bakwiye kumva ko urupfu rusobanura ukuri ku buzima bwa muntu.”

Yibutsa abantu kubaho bataryaryana ndetse ngo babe banyamwigendaho, bakazirikana abadafite kivurira kuko amaherezo iby’isi baharanira umunsi uzagera bakabisiga.

Nkuyemuruge Yves ni umunyamakuru wa Country FM ikorera mu Karere ka Rusizi, asanzwe akora ibiganiro bishingiye ku bushakashatsi ndetse no gusetsa. Iki gisigo “Umunsi Nzapfa” nicyo cya mbere ashyize ahagaragara.

Reba igisigo Umunsi Nzapfa by Nkuyemuruge Yves

Nkuyemuruge Yves asanzwe ari umunyamakuru kuri Country Fm ikorera mu Karere ka Rusizi
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Imyidagaduro

Nicki Minaj yasabye Jay-Z kumwishyura arenga miliyoni 100

2 Min Read
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yibarutse ubuheta

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?