BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Feb 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Umunyamakuru Peter  yakoze  ubukwe n’umukunzi we – AMAFOTO

Umunyamakuru Peter  yakoze  ubukwe n’umukunzi we – AMAFOTO

admin
Last updated: September 12, 2022 9:11 pm
admin
Share
SHARE

Umunyamakuru  wa Radio/TV1 Peter Claver Nizeyimana yakoze ubukwe na Nambaziyera Xaverine  bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, ubukwe bwaranzwe n’udushya.

Peter Claver Nizeyimana yakoze ubukwe na Nambaziyera Xaverine

Ni ibirori byabereye mu Karere ka Muhanga, ku wa Gatandatu tariki ya 10 Nzeri, 2022 bibimburirwa n’umuhango wo gusaba no gukwa.

Aba bombi basezeranye kubana akaramata muri Chapelle ya St Andre ya kiriziya Gatorika, i Muhanga.

Ni mbere gato bari basezeranye mu mategeko ku wa 4 Nzeri, 2022.

Muri ibi birori  byitabiriwe n’abiganjemo abanyamakuru, waranzwe n’udushya dutandukanye turimo no kuvuga amakuru imbonankubone.

Peter Claver yari kumwe n’itsinda ry’abanyamakuru barimo Kavukire Alexis(Kalex) uzwi mu biganiro by’imyidagaduro kuri  radio/Tv Isango Star, Ruzindana Janvier ukorera Kigali Today.

Kalex abajije umugeni wa Nizeyimana  icyatumye  amurutisha abandi, mu ruhame, adaciye ku ruhande  yagize ati “Ni Umusore mwiza, azi gufata icyemezo kurusha abandi nabonye, ndamukunda.”

Uyu yasobanuye ko bombi bakundanye kuva mu buto, imbuto y’urukundo ishibuka ubwo kugeza igihe bafashe umwanzuro wo kubana ubuziraherezo

Mu magambo ye, Nizeyimana, yahamije ko “Nambaziyera amubera umugore, kandi ko azamukunda kugeza ku gupfa.”

Usibye kuba haravuzwe amakuru mu bukwe rwa gati, uyu musore yanagaragaje indi mpano yo kuririmba, aho afatanyihe n’uzwi nka Lita mu ikinamico “Musekeweya” basusurutsa abitabiriye ubukwe, bafatanya kuririmbira umugeni.

Peter Claver Nizeyimana azwi cyane kuri Radio/TV1, azwi kandi kuri Radio/Isango Star, mu kiganiro “Ibirari by’ubutegetsi”. Azwi kandi mu makuru ya Radio Huguka ndetse na Radio Mariya Rwanda.

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • MUSABWAMPUHWE Yvonne says:
    September 12, 2022 at 10:18 pm

    Urugo ruhire bageni beza murarwubake cyane nge ndabakunda!!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uganda: Bane bafunzwe bazira kwiyitirira umukobwa wa Museveni

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiyitirira…

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira…

Umwe mu bayobozi bakuru ba MONUSCO yageze i Kishasa

Umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe ibikorwa by’ingabo zo kubungabunga amahoro muri…

U Bufaransa; Urubanza rw’impanga zikekwaho ubwicanyi rwabaye ingorabahizi

Impanga zisa ndetse zihuje n'ibimenyetso ndangasano (DNA) zirakekwaho ubwicanyi bwakorewe abantu babiri…

AFC/M23 yashinje Komisiyo ya AU gushyigikira abagizi ba nabi

Ihuriro AFC/M23 ryashinje Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyigikira ubugizi bwa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Amashusho ya Nizzo na Queen wo muri sinema yarikoroje, bari mu rukundo?

2 Min Read
Imyidagaduro

Ibyamamare Lewis Hamilton na Kim Kardashian baravugwa mu munyenga w’urukundo

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?