BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Umunyamakuru Niyibizi Aimé aratabaza kubera guterwa amabuye n’abo atazi

Umunyamakuru Niyibizi Aimé aratabaza kubera guterwa amabuye n’abo atazi

admin
Last updated: January 1, 2023 8:38 pm
admin
Share
SHARE

Nyuma yo kumara iminsi aterwa amabuye ku nzu n’abo ataramenya, Niyibizi Aimé ukorera Radio Fine FM mu kiganiro cy’imikino [Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino], aratabaza inzego z’umutekano.

Urugo rwa Niyibizi Aimé rumaze ibyumweru bibiri ruterwa amabuye

Ibi uyu munyamakuru yabitangaje abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze ko hari abantu ataramenya bamaze iminsi batera amabuye ku nzu atuyemo.

Uyu Munyamakuru utuye mu Murenge wa Kicukiro, Akagari ka Ngoma, mu Mudugudu w’Urugero, avuga ko bimaze iminsi ariko ko atewe impungenge n’ibi biri gukorerwa umuryango we.

Ati “Hagati aho abasenga munsengere abantu ntazi bamaze ibyumweru 2 batera amabuye ku nzu mbamo. Nabanje kugira ngo ni urugomo rw’abana ariko birakabije! Inzego z’Umutekano mu mudugudu zarashakishije ariko birushaho kuba bibi! Aya mubona ni ayo bateye umunsi umwe ari ku muryango!”

Nyuma yo gucisha ubu butumwa ku rukuta rwe rwa Twitter, Polisi y’u Rwanda yahise imusaba nimero ye ya telefone igendanwa ngo ikurikirane iki kibazo.

Niyibizi mbere yo kuza kuri Fine FM, yaciye kuri Radio y’Abaturage y’i Rusizi, aca kuri RadioTV1 ariko ahitamo gusubira muri Fine FM.

Niyibizi yatabaje inzego z’umutekano kubera ubugizi bwa nabi bukomeje kumukorerwa

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
6 Comments
  • lg says:
    January 1, 2023 at 8:44 pm

    Umuntu ujijutse ubundi yagombye kuba yarabibwiye Polisi mbere yo kubitangaza ubu bitumye kuzababona bidashoshoboka cyangwa bigorana

    Reply
  • Kigali says:
    January 1, 2023 at 9:19 pm

    Iki gicucu nanjye nzakigonga kuko kiri mubasenye reyo

    Reply
    • Kabeja says:
      January 1, 2023 at 10:50 pm

      Ahubwo Police ihere kuri wowe wa nkozi y’ibibi we.

      Reply
    • Ntawicumurame Job says:
      January 2, 2023 at 11:55 am

      Hari uwo ukeka yinjiriye akaba ari kumwivuna?

      Gs birababje pe bikwiye kurandurwa

      Reply
  • Anonymous says:
    January 1, 2023 at 10:18 pm

    Mu mugire inama bajye bavuga amakuru y,imikino apana kujya muri vie prive z,abantu

    Reply
  • Jean Damscene Niyongira says:
    January 2, 2023 at 10:56 am

    Mana we !!!ndumva bibabaje gusa nawe uburyo yabivuzemo wapi kbs!!yakabaye yarabimenyesheje police mbere nkumuntu ujijutse mbere yo kubitangaza social media .Ubu yishe iperereza ark police nikore akazi turayizeye

    Reply

Leave a Reply to Jean Damscene Niyongira Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini mu munyenga w’urukundo 

2 Min Read
Imikino

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

2 Min Read
Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
Imikino

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?