BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Feb 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Umunyamakuru Misago yaburiwe irengero mu Burundi

Umunyamakuru Misago yaburiwe irengero mu Burundi

admin
Last updated: November 21, 2022 12:19 pm
admin
Share
SHARE
Jérémie Misago, Umunyamakuru wa Iwacu isanzwe itangaza inkuru zidashimisha ubutegetsi bw’u Burundi kuva ku wa gatandatu w’icyumweru gishize yaburiwe irengero.

Jérémie Misago umunyamakuru wa Iwcu mu Burundi yaburiw irengero

Ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi, kuri uyu wa mbere cyatangaje ko kuva ku wa gatandatu bashakiye uyu munyamakuru mu bitaro bitandukanye, mu bayoboke b’Itorero asanzwe afitemo inshingano n’ahandi arabura.

Iki kinyamakuru cyavuze ko mu gukeka ko yaba yarishwe bageze no mu buruhukiro bw’ibitaro i Bujumbura naho baraheba.

Itangazo ry’iki kinyamakuru rikomeza rivuga ko bamenyesheje Komiseri wa Polisi mu Mujyi wa Bujumbura ibura rya Misago Jérémie.

Antoine Kaburahe umuyobozi w’ikinyamakuru Iwacu yagize ati “Nishimiye uruhare rwa polisi mu gushakisha umunyamakuru J. Misago, birashimishije cyane. Abapolisi barigukora cyane kandi turakomeza gukorana.”

Ibura ry’uyu munyamakuru ryamenyeshejwe kandi itsinda rishinzwe uburenganzira bwa muntu, ngo iperereza ryaratangiye.

Abo mu muryango wa Misago bahangayikishijwe n’ibura rye, bavuga ko yabuze ubwo yavaga mu Nyakabiga ajya i Bujumbura mu Mujyi.

Basabye inzego z’umutekano gukurikirana ibura rye cyangwa bakamenyeshwa nimba afunzwe nk’uko bikunda gukorwa ku banyamakuru batangaza ibitagenda neza mu Burundi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Pingback: Polisi yerekanye umunyamakuru wari waraburiwe irengero – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye ibikorwa by’Inama y’Abakuru b’Ibihugu…

Amateka y’umunsi w’abakundana wa ‘Saint Valentin’

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare ku Isi hose…

Ethiopia: Abanyamakuru batatu bahagaritswe kubera gushinja Leta gufasha inyeshyamba zo muri Sudani

Leta ya Ethiopia yambuye abanyamakuru batatu bakorera Ibiro Ntaramakuru, Reuters, uruhushya rwo…

Umuryango w’Abibumbye urashinja RSF kwica abasivili barenga 6000 mu minsi itatu

Raporo yashyizwe ahagaragara n'Umuryango w'Abibumbye (UN), ivuga ko umutwe urwanya ubutegetsi bwa…

Gen. Muhoozi agiye kugenderera u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganta kuzasura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

AFC/M23 yahishuye impamvu yiyemeje kurwanya FDLR ihangayikishije u Rwanda

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 na MONUSCO byaganiriye ku gahenge

2 Min Read
Mu mahanga

Kenya: Paul Mackenzie yongeye kuregwa ku rupfu rw’abandi bantu 52 nyuma y’abarenga 400 asanzwe akurikiranywaho

2 Min Read
Mu mahanga

Kenya: Abakora mu bwikorezi bwo mu kirere bateguje imyigaragambyo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?