BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Umunyamabanga wa Leta ya America, Anthony Blinken yageze i Kigali

Umunyamabanga wa Leta ya America, Anthony Blinken yageze i Kigali

admin
Last updated: August 10, 2022 11:36 pm
admin
Share
SHARE

Indege itwaye Anthony Blinken, yageze i Kigali mu masaha y’ijoro kuri uyu wa Gatatu, aje kuganira n’abayobozi b’u Rwanda ibibazo bitandukanye birimo n’icya Paul Rusesabagina, ndetse n’imikoranire y’ibihugu.

Anthony Blinken yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta (IFOTO ya Ned Price Twitter)

Amashusho ya TV 5 Monde yerekana Anthony Blinken ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali akakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Anthony Blinken akubutse i Kinshasa aho yagiranye ibiganiro na Perezida wa Congo Kinshasa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga waho.

Kuri Twitter Anthony Blinken yavuze ko yanyuzwe n’ibiganiro yaganiriye na bariya bayobozi ko byagize umusaruro, bakaba baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, kurwanya ruswa, gushyigikira ubucuruzi n’ishoramari, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubuhinzi bwihanganira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Uretse abategetsi b’i Kinshasa, Antony Blinken yanagiranye ibiganiro na Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou N’Guesso bijyanye n’imikoranire y’ibihugu n’ubufatanye.

Antony Blinken byitezwe ko mu Rwanda azabonana na Perezida Paul Kagame na bamwe mu bo mu mashyirahamwe atari aya Leta.

Ubwo yatangazaga iby’uruzinduko rwe mu Rwanda, Antony Blinken yavuze ko azaganira n’abayobozi ku bibazo bya demokarasi, ubwisanzure muri politiki, ikibazo cya Rusesabagina Paul wahamwe n’ibyaha byo kugaba ibitero mu Rwanda byaguyemo abantu.

Yanavuze ko bazaganira ibyo kubungabunga amahoro ku Isi n’uruhare rw’u Rwanda mu gushakira umutekano akarere ruherereyemo.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
7 Comments
  • Akumiro says:
    August 10, 2022 at 11:49 pm

    Bamupakirire Rusrsa amujyane hhaa

    Reply
  • Akumiro says:
    August 10, 2022 at 11:49 pm

    Bamupakirire Rusrsa amujyane hhaa

    Reply
  • lg says:
    August 11, 2022 at 6:41 am

    Ave hano bubwije ukuri ntagendere kumunwa wabanyeCongo bamubwire uko abanyeCongo bavuga ikinyarwanda bahageze uko bahunze kubera abasize bakoze génocide bafatikanije nabene wabo bahutu kakabakuraubyabo bamubwire ibya FDRL ifatikanya nigisilikare cya Congo bamubaze abashyigikiye indimitwe irenze 150 batavuga ibya Rusesabagina niba bamushaka bishyure impozamarira ababuze ababo nibyo bangije abakomeretse nashakaga amujyane aliko anasobanure uko umuturage wabo arema,umutwe witerabwoba kukindi gihugu barangiza bakavugako afunzwe binyuranije namategeko

    Reply
    • kapiteni says:
      August 11, 2022 at 9:04 am

      Igikenewe si impozamarira cg kwishyura ikiguzi runaka, hakenewe ko aryozwa ibyaha yakoreye ku butaka bwacu no ku banyarwanda kandi hubahirijwe ibyo yakatiwe n’inkiko zacu.

      Reply
  • Jeannette says:
    August 12, 2022 at 7:35 am

    Nibyo rwose Umuntu agomba guhanirwa ibyo yakoze bitaribyo Umuntu yajya akora amakosa amahanga akamurenge bityo tukaguma kubaho nkaba koroni kandi twaribohoye

    Reply
  • Jeannette says:
    August 12, 2022 at 7:35 am

    Nibyo rwose Umuntu agomba guhanirwa ibyo yakoze bitaribyo Umuntu yajya akora amakosa amahanga akamurenge bityo tukaguma kubaho nkaba koroni kandi twaribohoye

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?