BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Umunya-Ghana wasagariye Vice-Mayor akamuciraho umwenda yarekuwe by’agateganyo

Umunya-Ghana wasagariye Vice-Mayor akamuciraho umwenda yarekuwe by’agateganyo

admin
Last updated: October 8, 2022 11:24 am
admin
Share
SHARE

Ku wa Gatanu nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo, Lovell Nii Ankrah Jnr Jnr ukomoka muri Ghana wasagariye Vice-Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, akanamuciraho uwenda yari yambaye.

Ubutabera (Internet Photo)

Inshamake y’urubanza ndetse n’icyemezo cy’Urukiko UMUSEKE ubifite kopi, icyemezo cyafashwe tariki 07/10/2022, kivuga ko urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye Lovell Nii Ankrah Jnr akekwaho icyaha  cyo gusagarira undi ku buryo bwa kiboko bubabaje akurikiranyweho.

Rwemeje ko hagomba kubahirizwa ihame ry’uko ukurikiranyweho icyaha, akurikiranwa adafunze, Lovell Nii Ankrah Jnr “akaba agomba guhita afungurwa by’agateganyo iki cyemezo kikimara gusomwa”.

Urukiko rwategetse ko Ankrah agomba kutarenga imbibi z’igihugu cy’u Rwanda, atabisabiye uburenganzira mu gihe uru rubanza rutaraburanishwa mu mizi.

Urukiko rwibukije ko kujuririra icyemezo cyarwo bikorwa mu gihe cy’iminsi itanu kuva icyemezo gisomwe.

Mu nkuru UMUSEKE uheruka kubagezaho, uyu mugabo ukomoka muri Ghana, wari waje mu giterane kiswe “Healing Jesus Campaign”, kiyobowe n’umuvugabutumwa, Rev Heward Mills Dag uriya akaba yari ushinzwe umutekano we, ubwo hari ku mugoroba wa tariki 21/09/2022, Ankrah yasagariye Vice-Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, mu Karere ka Muhanga, MUGABO Gilbert.

Ababibonye bemeza ko Lovell Nii Ankrah Jnr yakuruye Mugabo amufashe mu mashingo, amusaba gukura imodoka ye mu nzira z’iya shebuja yari arinze, ndetse amuciraho umupira.

Urukiko ruvuga ko rugendeye ku buhamya bwatanzwe, no kuba uregwa yemera icyaha agasaba n’imbabazi, ari impamvu zatumye arekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Umunya-Ghana akurikiranyweho guhutaza Vice-Mayor akamuciraho umwenda

MUHIZI Elisee/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • Ndengejeho Henry says:
    October 9, 2022 at 6:17 pm

    Dushyire mu gaciro! Ari uyu munyamahanga wasuzuguje umuyobozi ku butaka bwacu ari na Karasira wagizwe imfubyi, ninde ukwiye kuburana ari hanze? Twibaze kandi twisubize! Ese aho umunyamahanga ntiyaba afite agaciro karuta ak’umunyarwanda mu gihugu cye? Ibi nanone byibajijweho aho Urwanda rujya gushaka hanze impunzi zizatuzwa mu macumbi ashimizhije, arimo ibyangombwa byose nk’umuliro n’amazi kandi hari abarenze icya kabili cy’abanyarwanda badafite ayo mahirwe! Benshi ntitubibona neza!

    Reply
  • Ndengejeho Henry says:
    October 9, 2022 at 6:17 pm

    Dushyire mu gaciro! Ari uyu munyamahanga wasuzuguje umuyobozi ku butaka bwacu ari na Karasira wagizwe imfubyi, ninde ukwiye kuburana ari hanze? Twibaze kandi twisubize! Ese aho umunyamahanga ntiyaba afite agaciro karuta ak’umunyarwanda mu gihugu cye? Ibi nanone byibajijweho aho Urwanda rujya gushaka hanze impunzi zizatuzwa mu macumbi ashimizhije, arimo ibyangombwa byose nk’umuliro n’amazi kandi hari abarenze icya kabili cy’abanyarwanda badafite ayo mahirwe! Benshi ntitubibona neza!

    Reply
  • keza says:
    October 12, 2022 at 4:37 pm

    oya oya
    uyu ni ahanwe kandi aburane afunze, kuki yarekuwe, yatanze iyihr ngwate?
    no noooooo nooooo nooooo.
    twiheshe agaciro, umunyarwanda ibikoze iwabo, bamurangiza, ntiyakwirwa aburanishwa

    Reply
  • keza says:
    October 12, 2022 at 4:37 pm

    oya oya
    uyu ni ahanwe kandi aburane afunze, kuki yarekuwe, yatanze iyihr ngwate?
    no noooooo nooooo nooooo.
    twiheshe agaciro, umunyarwanda ibikoze iwabo, bamurangiza, ntiyakwirwa aburanishwa

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Djihad akurikiranyweho ibyaha 9

1 Min Read
Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Ubutabera

Gakenke: Umugore arakekwaho kwica umwana wavuze ko yibye inkoko y’abaturanyi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?