BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Umunya-Algeria Adel Amrouche yahawe gutoza Amavubi

Umunya-Algeria Adel Amrouche yahawe gutoza Amavubi

sam
Last updated: March 3, 2025 8:51 am
sam
Share
SHARE

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje abatoza bashya b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda barimo Umunya-Algeria Adel Amrouche, wahawe ikipe y’abagabo mu gihe iy’abagore yahawe Cassa Mbungo  André.

FERWAFA yatangaje kuri iki Cyumweru tariki 2 Werurwe 2025, ko Adel Amrouche azaba yungirijwe n’abarimo Eric Nshimiyimana n’Umudage Dr Carolin Braun.

Adel Amrouche yatoje u Burundi mu 2007-2012, yahesheje Kenya irushanwa rya CECAFA ya 2014, yatwaye anatsinze u Rwanda inshuro ebyiri, mu gihe yanajyanye Tanzania muri CAN iheruka akoresheje ikipe y’abakinnyi bakiri bato kurusha abandi bose bari muri iryo rushanwa.

Ni umutoza kandi ufite License ya UEFA Pro. Ni we wari ushinzwe gutoza abandi batoza bo mu Bubiligi, dore ko abarimo Luc Eymael wanyuze mu Rwanda na bo batojwe na we.

Abel agiye gutoza u Rwanda mu gihe habura iminsi 10 gusa ngo Amavubi ajye mu mwiherero wo gutegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi afitanye na Nigeria tariki ya 17 Werurwe, ndetse na Lesotho tariki 24 Werurwe. Imikino yombi izabera kuri Stade Amahoro.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

FERWAFA mu nzira yo gufata umwanzuro ku mukino wa Bugesera na Rayon hashingiwe kuri raporo ya Komiseri

2 Min Read
Imikino

Martin Ngoga yongeye gutorerwa kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA

2 Min Read
Imikino

APR FC yirukanye umutoza wayo Darko Nović n’abamwungirije

1 Min Read
Imikino

Abakinnyi ba AS Kigali banze kwitabira imyitozo kubera  kudahembwa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?