Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje abatoza bashya b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda barimo Umunya-Algeria Adel Amrouche, wahawe ikipe y’abagabo mu gihe iy’abagore yahawe Cassa Mbungo André.
FERWAFA yatangaje kuri iki Cyumweru tariki 2 Werurwe 2025, ko Adel Amrouche azaba yungirijwe n’abarimo Eric Nshimiyimana n’Umudage Dr Carolin Braun.
Adel Amrouche yatoje u Burundi mu 2007-2012, yahesheje Kenya irushanwa rya CECAFA ya 2014, yatwaye anatsinze u Rwanda inshuro ebyiri, mu gihe yanajyanye Tanzania muri CAN iheruka akoresheje ikipe y’abakinnyi bakiri bato kurusha abandi bose bari muri iryo rushanwa.
Ni umutoza kandi ufite License ya UEFA Pro. Ni we wari ushinzwe gutoza abandi batoza bo mu Bubiligi, dore ko abarimo Luc Eymael wanyuze mu Rwanda na bo batojwe na we.
Abel agiye gutoza u Rwanda mu gihe habura iminsi 10 gusa ngo Amavubi ajye mu mwiherero wo gutegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi afitanye na Nigeria tariki ya 17 Werurwe, ndetse na Lesotho tariki 24 Werurwe. Imikino yombi izabera kuri Stade Amahoro.