BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Umukozi wa Ruli Mining Trade Ltd birakekwa ko yishwe n’amashanyarazi

Umukozi wa Ruli Mining Trade Ltd birakekwa ko yishwe n’amashanyarazi

admin
Last updated: October 13, 2022 10:55 am
admin
Share
SHARE

Dusabimana Claude w’imyaka 30 yapfuye bitunguranye aguye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Ruli, muri Gakenke nyuma yo gukora ku nsinga zijyana amashanyarazi mu kirombe zashishutse.

Ruli Mining Trade Ltd ikorera ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Gakenke

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagali ka Gikingo mu Murenge wa Ruli, ahagana saa cyenda z’amanya zo kuri uyu wa Gatatu, ubwo we n’abandi bakozi bari mu mwobo ufite hafi metero 50 barimo bacukura amabuye y’agaciro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco yahamirije UMUSEKE iby’iyi nkuru avuga ko bakeka ko yaba yarishwe n’amashanyarazi yifashishwa mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe bya Ruli Mining Trade Ltd.

Ati “Urabona mu birombe by’amabuye y’agaciro hari ubwo bakoreshamo amashanyarazi abafasha mu mashini bifashisha mu gucukura no kumena ibitare, rero ubwo yari muri ubwo bucukuzi yakoze ahari urusinga rwashishutse umuriro uramufata umwambura ubuzima.”

Amakuru yatanzwe n’abakozi 20 bari kumwe na we mu mwobo wa metero 50 avuga ko yapfuye amaze gufata kuri uru rusinga rutwara amashanyarazi rwashishutse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco yibukije abafite ibirombe kujya bagenzura ibikoresho nk’ibi by’umuriro w’amashanyarazi kandi abakozi bakita ku bwirinzi bwabo.

Yagize ati “Ikintu cya mbere cyane cyane ibi bintu bijyanye n’impanuka z’umuriro w’amashanyarazi ni uguhora bagenzura ibikoresho bitwara umuriro ko bimeze neza, ikigaragara ni uko kuba urusinga rwashishutse ni intandaro ikomeye y’impanuka zishobora gutwara ubuzima. Ariko kandi n’abantu bajya gukora ahantu hari bene izo nsinga bakagira ubwirinzi.”

Dusabimana Claude wahatakarije ubuzima yakomoka mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyabinoni mu Kagari ka Nyarusozi, umurambo we ukaba wahise ujyanwa ku bitaro bya Ruli gukorerwa ibizamini mbere yo kujyanwa aho avuka.

Iyi kompanyi ya Ruli Mining Trade Ltd ikaba yari isanzwe ifite ubwishingizi bw’impanuka.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yageze muri Guinea-…

U Rwanda rwakiriye abarwanyi ba FDLR 7 bari mu mashyamba ya RDC

Abarwanyi 7 b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
Politike

Gen Muhoozi yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?