Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwa yafunze Ingabire Clement, umukozi ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi (Senior Civil Engineer) mu Mujyi wa Kigali.
RIB ivuga ko Clement ukurikiranweho ibyaha bifitanye isano na ruswa birimo kudasobanura inkomoko y’umutungo ndetse n’iyezandonke hashingiwe ku iperereza yari amaze iminsi akorwaho.
Ukekwaho ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, dosiye ikaba yoherejwe mu Bushinjacyaha.
Uru rwego ruributsa abakoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Uru rwego kandi ruributsa abantu kutemera kwandikwaho imitungo itari iyabo mu buryo bwo gufasha abanyabyaha guhisha imitungo babonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko nabo itegeko ribafata nk’abafatanyacyaha.
Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo butemewe n’amategeko
Itegeko nº 001/2025 ryo ku wa 22/01/2025 ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi riteganya ko uhamijwe kimwe mu byaha by’iyezandonke ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’amafaranga y’iyezandonke.