BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Feb 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Umukobwa wararanye n’umugabo yapfuye, umugabo na we ajyanwa mu Bitaro

Umukobwa wararanye n’umugabo yapfuye, umugabo na we ajyanwa mu Bitaro

admin
Last updated: August 18, 2022 12:01 pm
admin
Share
SHARE

Nyagatare: Umugabo wo mu Murenge wa Nyagatare, Akagari ka Nyagatare mu Karere ka Nyagatare witwa Mbarubucyeye Eric yararanye n’umukobwa uzwi ku izina rya Diane, mu gitondo basanga umukobwa yitabye Imana, uwo mugabo na we ajyanwa mu Bitaro yenda gushiramo umwuka.

UMUSEKE wamenye amakuru ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022, ubwo uyu mugabo wari usanzwe akora akazi ko gucunga umutekano ku iduka riherereye ku isoko rya Nyagatare, yahengereye sebuja wari waramugiriye icyizere akamuha imfunguzo agiye iwe mu rugo na we agahita yinjiza uwo mukobwa barararana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jane yahamirije UMUSEKE ko ayo makuru ari ukuri ndetse ko kuri ubu umugabo arembeye mu Bitaro bya Nyagatare.

Uyu muyobozi yavuze ko umuntu atakwemeza ko kuba bararanye ari yo ntandaro y’urwo rupfu kuko ku ruhande rwabo hari imbabura iriho amakara bikekwa ko na yo yaba intandaro nubwo hagikorwa iperereza.

Yagize ati “Nibyo koko yari yararanye n’umugabo ukurikije uko twabasanze. Umugabo bararanye ntabwo turamenya niba ari umugabo cyangwa atari umugabo we, ariko bombi nta we ushobora kuvuga kuko umwe yapfuye undi ariho ntarashobora kuvuga ari muri koma.”

Yongeyeho ko umukoresha we yahamije ko atari umugore we ahubwo yari asanzwe ari umukiriya wabo.

Yakomeje ati “Ikigaragara ni uko ahantu baryamye, twasanze bari bameze nk’abantu bari baryamanye, iruhande rwabo hari imbabura irimo amakara. Icyo umuntu yahita akeka cyo iyo mbabura bashobora kuba bayinjije mu nzu batayijimije noneho bakaba baje kugira ikibazo cyo kubura umwuka.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage bafite ibikorwa by’ubucuruzi mu isoko kubahiriza amabwiriza bahawe arimo kutarara mu iduka.

Yagize ati “Hari amazu y’ubucuruzi agira aho kurara ariko hari andi y’ubucuruzi acurururizwamo bagataha.”

Yongeye gusaba abaturage kudasiga imbabura icanye ngo bajye kuryama.

Ubwo twakoraga inkuru inzego zishinzwe iperereza zirimo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha zahageze ngo zirikore.

Umurambo wa nyakwigendera wari ukiri aho yapfiriye nyuma ukaza gukorerwa isuzuma. Mu gihe urembye we ari mu Bitaro bya Nyagatare.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Birimoyesu obed says:
    August 24, 2022 at 3:09 am

    Muminsiyimperuka nikobigenda

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye ibikorwa by’Inama y’Abakuru b’Ibihugu…

Amateka y’umunsi w’abakundana wa ‘Saint Valentin’

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare ku Isi hose…

Ethiopia: Abanyamakuru batatu bahagaritswe kubera gushinja Leta gufasha inyeshyamba zo muri Sudani

Leta ya Ethiopia yambuye abanyamakuru batatu bakorera Ibiro Ntaramakuru, Reuters, uruhushya rwo…

Umuryango w’Abibumbye urashinja RSF kwica abasivili barenga 6000 mu minsi itatu

Raporo yashyizwe ahagaragara n'Umuryango w'Abibumbye (UN), ivuga ko umutwe urwanya ubutegetsi bwa…

Gen. Muhoozi agiye kugenderera u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganta kuzasura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Utuntu n'utundi

U Bufaransa; Urubanza rw’impanga zikekwaho ubwicanyi rwabaye ingorabahizi

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?