BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Umukobwa ukora mu rugo yasanganywe miliyoni 1,5Frw bikekwa ko yibye

Umukobwa ukora mu rugo yasanganywe miliyoni 1,5Frw bikekwa ko yibye

admin
Last updated: October 19, 2022 9:55 am
admin
Share
SHARE

Umukobwa w’imyaka 18 ukora akazi ko mu rugo yasanganywe amafaranga miliyoni 1.5Frw, Polisi y’u Rwanda ikeka ko yayibye uwo yakoreraga.

Umukozi wo mu rugo yafatanywe agera kuri miliyoni 1.5Frw

Ku wa Mbere, tariki 17 Ukwakira, 2022 nibwo Polisi ikorera mu Karere ka Musanze, yafashe uriya mukobwa witwa Ayishakiye ufite imyaka 18 y’amavuko nyuma yo kumusangana amafaranga y’u Rwanda 1,544,000 bicyekwa ko yibye umukoresha we.

Yakoraga akazi ko mu rugo mu murenge wa Cyuve, akagari ka Kabeza, mu Mudugudu wa Kabeza.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko yafashwe nyuma y’uko umukoresha we ahamagaye avuga ko abuze amafaranga aho yari yayabitse ku mugoroba wo ku Cyumweru avuye ku kazi.

Yagize ati: “Umukoresha wa Ayishakiye usanzwe ukora ubucuruzi mu isanteri ya Gashangiro, yaduhamagaye avuga ko mu gitondo cyo ku wa Mbere, ubwo yari agiye kujya ku kazi yarebye mu gikapu cye, asanga haraburamo amafaranga, abaze ayari asigaye asanga havuyemo angana na 1,675,000 Frw, acyeka ko yibwe n’umukozi we wo mu rugo.”

SP Alex Ndayisenga akomeza avuga ko habayeho ibikorwa byo gusaka aho uyu mukozi yararaga, biza kugaragara ko hari amafaranga yari yahishe mu mwenda wa matola araraho no mu isakoshi ye, yose hamwe angana na Miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu na mirongo ine na bine (1.544,000Frw).

Nibwo yahise atabwa muri yombi.

SP Ndayisenga yashimiye uwatanze amakuru yatumye uyu wibye afatwa, ataratoroka, anihanangiriza abantu bose bafite ingeso yo kwiba iby’abandi kubireka, kuko birangira bafashwe bagafungwa.

Yagiriye inama abafite amafaranga menshi ko atari byiza kuyararana mu ngo, ko ahubwo baba bagomba kwihutira kuyajyana ku bigo by’imari n’amabanki mu rwego rwo gukumira kuba yakwibwa.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Cyuve kugira ngo hakomeze iperereza kuri iki cyaha cy’ubujura mu gihe amafaranga yafatanywe yasubijwe nyirayo.

 

Icyo itegeko rivuga

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange,  ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

ISOOKO: RNP Website

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Gasabo: Polisi yafashe abateka bakanagurisha kanyanga abaturage

Polisi ikorera mu Murenge wa Ndera n'uwa Rusororo ndetse n'uwa Gikomero yo…

Leta y’u Bushinwa igiye kujya iha ababyeyi 500 $ ku mwana mu rwego rwo kuzamura imbyaro

Ababyeyi mu Bushinwa bagiye kujya bahabwa 3,600 yuan (ni 500$ cyangwa arenga…

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko itigeze ihagarika amatora ya Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira…

RDF yashimiye abasirikare batangiye ikiruhuko cy’izabukuru

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasezeye ku basirikare bageze ku myaka y’ikiruhuko…

Inyeshyamba za AFC / M23 zikomeje kwigarurira aduce muri teritwari ya Masisi, mu majyaruguru ya Kivu.

Abarwanyi b'umutwe wa M23 bigaruriye uduce dukomeye twa Ngululu na Ndete, muri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?