BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Umujenerali wari ukomeye muri Uganda yapfiriye muri Kenya

Umujenerali wari ukomeye muri Uganda yapfiriye muri Kenya

admin
Last updated: August 25, 2022 11:49 am
admin
Share
SHARE

Uwahoze ari Minisitiri w’umutekano muri Uganda akaba nimero ya kabiri muri batandatu bambere bashinze inyeshyamba za NRA, Gen Elly Tumwiine yapfuye.

Gen Elly Tumwiine wari ukomeye mu ngabo za Uganda yaguye muri Kenya

Gen Elly Tumwine w’imyaka 68 y’amavuko muri uku kwezi yari yajyanywe kuvurirwa Cancer y’ibihaha mu bitaro bya Aga Khan i Nairobi muri Kenya, akaba ariho yaguye.

Perezida Yoweli Kaguta Museveni yemeje amakuru y’urupfu rwa Gen Elly Tumwiine agira ati “N’akababaro gakomeye, ndatangaza urupfu rwa Jenerali Elly Tumwiine rwabaye saa kumi n’imwe n’iminota 46 za mu gitondo i Nairobi, azize kanseri y’ibihaha.”

Perezida Museveni yakomeje agira ati “Yabaye umukozi witanze kandi ukora cyane. Ibindi bizavugwa kuri we nyuma. Ndihanganisha umuryango we, abavandimwe ba NRA-UPDF- NRM ndetse n’Abanya-Uganda bose. Roho ye iruhukire mu mahoro.”

Gen Tumwiine yinjiye mu gisirikare mu myaka ya 1984 ndetse arwana urugamba rwagejeje Museveni ku butegetsi binyuze mu nyeshyamba za National Resistance Army (NRA).

Kuva icyo gihe, Gen Tumwiine yabaye mu buyobozi bwa NRA- UPDF ndetse anakorera guverinoma mu nzego zitandukanye.

Uyu munyabigwi mu gisirikare cya Uganda yabaye Umugaba mukuru w’Ingabo, Umuyobozi Mukuru w’Ubutasi, Minisitiri w’umutekano n’izindi nshingano zikomeye.

Gen Tumwiine Elie yishwe n’uburwayi bwa kanseri y’ibihaha

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • barame says:
    August 25, 2022 at 1:50 pm

    Bamubikaga buli munsi.CANCER yica abantu bagera kuli 10 millions buri mwaka.Ni indwara mbi cyane ibabaza.Kandi ni bacye bamenya ko bayirwaye hakiri kare.Uyivuje hakiri kare,ushobora gukira.Tujye twibuka ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,nta ndwara zizabamo cyangwa urupfu nkuko Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4 havuga .Isi izaba paradizo,ituwe gusa n’abantu bumvira imana kubera ko abakora ibyo itubuza izabarimbura bose ku munsi wa nyuma nkuko Zabuli 145,umurongo wa 20 havuga.Nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40,abapfuye baririndaga gukora ibyo Imana itubuza,izabazura ku munsi w’imperuka.

    Reply
  • barame says:
    August 25, 2022 at 1:50 pm

    Bamubikaga buli munsi.CANCER yica abantu bagera kuli 10 millions buri mwaka.Ni indwara mbi cyane ibabaza.Kandi ni bacye bamenya ko bayirwaye hakiri kare.Uyivuje hakiri kare,ushobora gukira.Tujye twibuka ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,nta ndwara zizabamo cyangwa urupfu nkuko Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4 havuga .Isi izaba paradizo,ituwe gusa n’abantu bumvira imana kubera ko abakora ibyo itubuza izabarimbura bose ku munsi wa nyuma nkuko Zabuli 145,umurongo wa 20 havuga.Nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40,abapfuye baririndaga gukora ibyo Imana itubuza,izabazura ku munsi w’imperuka.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

2 Min Read
Mu mahanga

Leta ya Uganda yaburiye abagabo bapimisha ADN abana babo

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ramaphosa yahagaritse Minisitiri ukekwaho gukorana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi

2 Min Read
Mu mahanga

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?