BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Umuhungu wa Perezida Museveni yaje mu biruhuko mu Rwanda

Umuhungu wa Perezida Museveni yaje mu biruhuko mu Rwanda

admin
Last updated: October 15, 2022 2:40 pm
admin
Share
SHARE

Umuhungu wa Perezida wa Uganda, akaba n’umujyanama we mu by’umutekano, Gen Muhoozi Kainerugaba, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2022, yageze i Kigali mu rugendo rwe rwa Kabiri agiriye mu Rwanda, kuva umubano hagati y’ibihugu byombi wongeye kuzahuka.

Jenerali Muhoozi ubwo yageraga ku kibuga cy’ indege mpuzamahanga cya Kigali

Aje mu Rwanda nyuma yo kwamburwa inshingano zo kuba umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

Gen Muhoozi yaherukaga guteguza Abanyarwanda ko agiye kuza mu rw’imisozi igihumbi kuharuhukira, avuga ko anakumbuye “Uncle” ashaka kuvuga Perezida Paul Kagame.

Kuri twitter yagize ati “Ibiruhuko nzabikorera mu rwuri rwe. Nzaragira Inyambo, mwigireho korora.”

 

Yafashije Uganda n’u Rwanda kwiyunga…

Mu myaka yashize igihugu cya Uganda n’u Rwanda ntibyacanaga uwaka ahanini bitewe no gushinjanya, Uganda yashinje u Rwanda kwivanga mu butegetsi n’ubutasi naho u Rwanda rugashinja Uganda gukorana n’abashaka guhungabanya umutekano warwo.

Jenerali Muhoozi kuva yaza mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka akagirana Ibiganiro n’umukuru w’Igihugu, ibihugu byombi byongeye kurebana neza.

Muri Mutarama uyu mwaka ubwo yagiriraga uruzinduko rwe rwa mbere, yagaragaje ko ibihugu byombi byiteguye kuzahura umubano.

Yagize ati “Mfite cyizere ko ku bw’ubuyobozi bwa ba Perezida bacu bombi tuzashobora kubyutsa vuba umubano wacu mwiza umaze igihe kirekire.”

Yanashimye Perezida Kagame ku kubahiriza ubusabe bwe bwo gusubiza umusirikare wa Uganda, Private Ronald Arinda, ngo wari wayobeye ku butaka bw’u Rwanda ari muri gahunda ye bwite kandi nta ruhushya abifitiye.

Kuva icyo gihe ibintu byasubiye mu buryo gahoro gahoro ndetse imipaka yari imaze igihe ifunze irafungurwa.

Gen Muhoozi aheruka mu Rwanda muri Werurwe 2022, mu ruzinduko rw’iminsi itatu rwasojwe Perezida Paul Kagame amugabiye inka z’Inyambo.

Yaje gutangaza ko inka Perezida Kagame yamugabiye ari 10. Icyo gihe bagiranye ibiganiro ku munsi wa mbere, ku wa Kabiri Lt Gen Muhoozi asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n’ibindi bice bya Kigali birimo Kigali Arena.

Gen Muhoozi yagaragaje ko ibiruhuko bye azabikorera mu Rwanda

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Nsengimana Joseph says:
    October 15, 2022 at 8:15 pm

    Yup Yup!

    Reply
  • Mirriam Sekele Kukkula says:
    October 16, 2022 at 6:28 pm

    Gen Muhoozi akomeje kwibazwaho mu karere! Uretse abategetsi b’Urwanda, nta kindi gihugu kimubona nk’umuntu wakwunga cyanga wabanisha neza igihugu iki n’iki na Uganda. Ibigambo ahuragura bitera buri wese kwibaza! Byageze n’aho ise Museveni ajya asaba imbabazi ibihugu umuhungu we yahemukiye cyanga yandagaje. Tugaruke ku Rwanda: Nabanje kwibaza ukuntu yerekanye ko Urwanda rutazi ibyo rurimo umunsi bivugwa ko yaje mu Rwanda umubano ugahita usubukurwa nyuma y’imyaka itatu hari ibibazo twitaga iby’ingutu. Yerekanye ko ntabyari bihari! Ariko hari umuvuno yaciye uzoreka igihugu. Ni “Operation Rudahirwa”! Umunyarwanda wese uzi ukuntu ubwami bwakandamije 85% by’abaturage bukoresheje ubuhake n’ikiboko, ariheba iyo yumvise bigiye kugaruka nk’uko Muhoozi yabihanuye! Birabe ibyuya!

    Reply
  • Anonymous says:
    October 17, 2022 at 9:12 am

    ubyumviriki se niba utabishaka ?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?