BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Jul 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Umugore yakanze imyanya y’ibanga y’umugabo we kugeza ivuyemo amaraso

Umugore yakanze imyanya y’ibanga y’umugabo we kugeza ivuyemo amaraso

sam
Last updated: July 22, 2025 10:41 am
sam
Share
SHARE

Umugore w’imyaka 57 wo mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho kwangiza imyanya y’ibanga y’umugabo we ayikanze kugeza ivuyemo amaraso, yemera icyaha akavuga icyabimuteye, akabisabira imbabazi.

Uyu mugore akekwaho kwangiza imyanya y’ibanga y’umugabo we w’imyaka 49, akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye.

Dosiye y’uyu mugore yashyikirijwe Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kugira ngo ruzamuburanishe ku cyaha akekwaho cyo kwangiza imyanya ndangagitsina.
Iki cyaha cyabaye mu ijoro ryo ku wa 29 Kamena 2025, mu Mudugudu wa Kabuga mu Kagari ka Rwotso mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore yangije imyanya ndangagitsina “ubwo umugabo we yari amukurikiye ahurujwe n’abaturage bari bamufashe atorokanye ibintu byo mu nzu.”

Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Mu ibazwa rye, uregwa yemera ko yafashe umugabo we imyanya ndangagitsina akayikanda kugeza ivuyemo amaraso, ubwo yari amufatiye mu rutoki atwaye ibintu byo mu nzu birimo n’imyenda y’umugabo we; abisabira imbabazi.”

Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 114: ivuga Ku Kwangiza imyanya ndangagitsina ivuga ko Umuntu wese wangiza imyanya ndangagitsina y’undi muntu aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

Ubwegure butunguranye bwa Visi-Perezida w’u Buhinde wari unayoboye Inteko Ishinga Amategeko umutwe…

Nyarugenge: Umugore yaguwe gitumo na Polisi afite ibiro bibiri by’urumogi

Kuri uyu wa  22 Nyakanga 2025, Polisi ifatanije n’abaturage yafashe umugore witwa…

Umugore yakanze imyanya y’ibanga y’umugabo we kugeza ivuyemo amaraso

Umugore w’imyaka 57 wo mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza,…

U Rwanda rugiye gushyira amarerero mu bigo bya Polisi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangaje ko hagiye gushyirwaho…

Burikantu akurikiranyweho icyaha cyo gufungirana inkumi ebyiri

Mwitende Abdoulkarim wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu yatawe muri yombi,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

1 Min Read
Mu Rwanda

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Aba Minisitiri b’umutekano w’imbere mu Rwanda na DR.Congo bahuriye muri Qatar

2 Min Read
Mu Rwanda

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?