BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Umugore wo mu cyaro afite imbogamizi yo kutabona igishoro

Umugore wo mu cyaro afite imbogamizi yo kutabona igishoro

admin
Last updated: October 17, 2022 10:48 am
admin
Share
SHARE

Huye: Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Kigoma mu karere ka Huye baravuga ko kuba badafite igishoro kibafasha kwiteza imbere bikiri imbogamizi ku iterambere ryabo.

Buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro

Leta y’u Rwanda ishishikariza umugore kwiyumvamo ko ashoboye, ikanasaba umugore kugira uruhare mu iterambere rye n’urugo rwe muri rusanze.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, mu murenge wa Kigoma mu karere ka Huye ku rwego rw’igihugu, bamwe mu bagore batuye muri kariya gace bagaragaje imbogamizi yo kutagira igishoro binatuma batagera ku iterambere uko baryifuza.

Batakanwa Laurencia yagize ati “Abagore ba hano ntibabona  amafaranga  ngo batere imbere, kandi bayabonye bacuruza bikabafasha gutera imbere.”

Mukagahima Daphrose na we yavuze ko ubuyobozi bwabafasha kubona inkunga bakabona igishoro, bagakora bikabafasha kwiteza imbere.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette avuga ko mbere na mbere abagore bo mu cyaro bavuga ko bakeneye igishoro bakwiye kubanza kwiyumvamo icyizere, bakumva ko byose bishoboka bakagira ubushake bwo gukora, ubundi hakabaho gushyigikirwa na Leta n’abafatangabukorwa bayo kuko hari abo Leta ijya ifasha.

Ati “Bashyire n’izo mbaraga nkeya mu matsinda, bizigamire kandi ubona bitanga umusaruro abagore bagatera imbere n’imiryango yabo muri rusange, kandi nibakomeza gushyira hamwe bizatanga umusaruro.”

Kugeza ubu hari abagore bishyira hamwe bagakora, Leta n’abafatangabukorwa bayo bakabaha inkunga, hari abagore kandi ku giti cyabo bafashe iya mbere bagana banki zirabaguriza bibafasha kwiteza imbere.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ambasaderi wa Uganda muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Alhajji Farid M.…

AFC/M23 ihaye gasopo u Burundi na Kinshasa bashaka kwisubiza ibice bambuwe

Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa DRCongo, ryabusabye guhagarika ibitero n’ibikorwa bya gisirikare…

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?