Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden ,yasabiwe kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku buzima bw’umugabo we ugeze mu zabukuru.
Ni igitekerezo cyatanzwe n’ umunyategeko w’Ikigo gishinzwe kugenzura imikorere ya Guverinoma (DOGE) Leo Terrell avuga ko Jill ashobora kuba yarahatiraga umugabo we guhatanira kuyobora Amerika mu gihe yari abizi neza ko ubuzima bwe buri mukaga kubera kanseri.
Ku wa 18 Gicurasi 2025,abaganga batangaje ko Joe Biden yasanzwemo kanseri ya prostate ndetse ko yaba yarageze ku magufa.
Leo Terrel avuga ko ntakabuza Jill yarazi ikibazo umugabo we afite ariko agakomeza kumuhatiriza guhatana mu matora .
Akomeza avuga ko Jill akwiye gukurikiranwa ku cyaha cyo gufata nabi no gutoteza ugeze mu zabukuru.
Joe Biden yatangaje ko atagishoboye guhatanira kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ahagarariye ishyaka rye ry’aba-democrates nyuma yo kugaragaza integer nke z’ubusaza.
Trump niwe watsinze aya matora nyuma yo guhigika Kamala Harris bari bahanganye .