BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Umugore ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije yavuze imbogamizi zabo kwa muganga

Umugore ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije yavuze imbogamizi zabo kwa muganga

admin
Last updated: December 3, 2022 11:29 am
admin
Share
SHARE

Abafite ubumuga mu Rwanda bagaragaje ko hakiri icyuho muri serivise bahabwa mu mavuriro ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, harimo ibikoresho byo kwa muganga no kuba abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije batabyarizwa ku bigo nderabuzima.

Abafite ubumuga bahawe urubuga rwo kugaragaza inzitizi bagihura nazo ku kubona serivise z’ubuzima bw’imyororokere

Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki 02 Ukuboza 2022, mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje inzego zinyuranye zireberera inyungu z’abantu bafite ubumuga, byateguwe n’Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abantu bafite ubumuga, NUDOR.

Tuyishimire Honorine, afite ubumuga bw’ubugufi bukabije avuga ko hakiri imbogamizi ku bikoresho byo kwa muganga nk’ibitanda, akongeraho ko nk’abafite ubumuga bwo kutavuga guhabwa serivise z’ubuzima bw’imyororokere mu ibanga bitaborohera.

Ati “Ugeze kwa muganga usanga nk’abafite ubumuga bwo kutavuga no kumva, kubona serivise bibagora kubera uburyo bwo kuvugana n’abaganga, hakanavamo ikintu cy’ibanga hagati y’umuha serivise.”

Yavuze ko ukeneye kuvurwa indwara zifata imyanya myibarukiro, hari ubwo ashaka kwivuza adashaka ko zimenywa n’undi muntu, ariko ntibishoboke kuko bizaba ngombwa ko ajyana n’umusemuzi, bigatuma atavuga neza amakuru y’uko uburwayi bwe bumeze.

Uyu ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije, avuga ko yagiye kwa muganga kwipimisha mu nda, ariko kugira ngo agere ku gitanda bisaba ko babanza kumuterura.

Tuyishimire Honorine avuga ko nk’umubyeyi ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije akenshi iyo agiye kubyara, ku kigo nderabuzima bahita bamwohereza Bitaro by’Akarere, naho ugasanga bamuteragirana.

Ati “Umuntu ava mu rugo akagera ku kigo nderabuzima, na bo bakamwohereza ku bitaro, ugasanga umubyeyi agezeyo yananiwe. Ikindi kibazo usanga ugukubise amaso wese yumva ko ntakindi uretse kukubaga, ntabanze kureba niba ufite imbaraga zo kwibyaza.”

Yavuze ko bose bamaze kwishyiramo ko umwe atamushobora, bakamwakuranwaho ari benshi, ati “Ku buryo ugerwaho n’abaganga nk’umunani buri wese aza agahamagara undi.”

Mukanyemanzi Adela, uyobora umuryango wita ku bantu bafite ubumuga bw’ingingo n’abagendera mu igare, asanga abantu batarumva ko ufite ubumuga akwiye korohorezwa mu guhabwa serivise.

Ati “Kwa muganga usanga abaturage batarumva ko ufite ubumuga akwiye gufashwa akabona serivise mbere, niba agiye kubyara ntahabwe serivise mbere ashobora kugira ikibazo kubera intege nke afite.”

Ibi biganiro byateguwe na NUDOR byari bahuje imiryango n’abaharanira inyungu z’abafite ubumuga

Yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima (MINSANTE) ikwiye kwigisha ihereye ku bajyanama b’ubuzima, abantu bakumva ko abafite ubumuga na bo bahabwa serivise z’ubuzima bw’imyororokere nk’abandi.

Umukozi ushinzwe ubuvugizi mu Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abantu bafite ubumuga, NUDOR, UZARAZI Evode, yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko 15% bafite ubumuga mu isi, ndetse munsi y’ubutayu bwa Sahara ariho abafite ubumuga bagikorerwa ihohoterwa ntibanahabwe serivise ku buzima bw’imyororokere.

Agira ati “Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, usanga ariho bahohoterwa bikabije ntibahabwe na serivise, ni ingenzi kwita kuri iyi gahunda kugira ngo tuzamure imibereho y’abantu bafite ubumuga ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, na bo babone ubwo burenganzira.”

Umukozi ushinzwe amavuriro muri Minisiteri y’Ubuzima, Bajyanama Donatien yavuze ko leta y’u Rwanda ishyize imbere korohereza abafite ubumuga kubona serivise kwa muganga, harimo guhugura abakozi bo mu rwego rw’ubuzima no gushaka ibikoresho byorohereza abafite ubumuga butandukanye.

Ati “Twashyize muri gahunda guhugura abakozi bo mu rwego rw’ubuzima ku bijyanye n’ururimi rw’amarenga, ntabwo turagera ahashimishije, ariko dufite ingamba ko muri buri vuriro umuntu ahageze afite ikibazo cyo kumvikana n’utanga serivise yabona umufasha…”

Inyubako naho byatekerejweho, ngo izubatswe kera bagenda bavugurura kugira ngo zirohereze abafite ubumuga bw’ingingo n’abagendera mu magare.

Ati “Nka Kigali hari ikigo nderabuzima twavuguruye cya Kabusunzu, kandi twihaye intego ko muri buri karere habamo icyo kigo nderabuzima kigezweho.”

Bajyanama Donatien avuga ku bijyanye n’ibitanda byo kwa muganga yashimangiye ko hari ibyo leta iri kugura bimanurwa hasi cyangwa bikazamuka, gusa icyo kuba abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije babyarizwa ku Bitaro by’Uturere, avuga ko agiye gukurikirana akamenya impamvu, kuko nta mabwiriza ahari abigena.

Ibi biganiro byateguwe n’Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abantu bafite ubumuga, NUDOR byahurije hamwe amashyirahamwe n’imiryango iharanira inyungu z’abafite ubumuga mu Rwanda, aho biri mu cyumweru gitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wizizihizwa kuri uyu wa 03 Ukuboza 2022.

Paul Kayigamba, Umujyanama muri Komite Nyobozi y’n’Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abantu bafite ubumuga, NUDOR (
MINISANTE yavuze ko ishyize imbaraga mu guhugura abakizi bo mu rwego rw’ubuzima ku rurimi rw’amarenga

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yageze muri Guinea-…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
Politike

Gen Muhoozi yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?