BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Nov 23, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

admin
Last updated: November 12, 2025 7:39 pm
admin
Share
SHARE

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa Ali Bongo Ondimba wahoze ari Perezida w’iki Gihugu, n’umuhungu we, ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta, rubakatira igifungo cy’imyaka 20.

Sylvia Bongo Ondimba n’umuhungu we Noureddin Bongo Valentin baburanishijwe n’Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye ku byaha bitandukanye bari bakurikiranweho, birimo ruswa no gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Urukiko rwahamije Sylvia Bongo ibyaha birimo gukoresha amafaranga mu buryo bw’amanyanga, kunyereza umutungo wa Leta, no gushishikariza abandi gukoresha inyandiko mpimbano.

Ni mu gihe umuhungu we Noureddin Bongo Valentin nawe yahamijwe ibyaha birimo gukangisha, kwiba imyanya, gutanga inshingano atabifitiye ububasha, gukoresha amafaranga mu buryo bw’amanyanga, ndetse no gucura umugambi ugize icyaha.
Urukiko kandi rwategetse ko aba bombi bacibwa ihazabu ya miliyoni 100 z’amafaranga ya CFA akoreshwa muri iki gihugu, ni ukuvuga angana na €152,000.

Uru rubanza rwari rumaze igihe kinini rukurikiranywe n’abaturage ba Gabon, nyuma y’uko Ali Bongo akuwe ku butegetsi muri Kanama 2023 mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’igisirikare.

Minisitiri w’Ubutabera wa Gabon, Paul-Marie Gondjout, yatangaje ko uru rubanza rwerekana ko ubutabera butagomba gutinya imyanya cyangwa amazina y’abantu igihe bakekwaho ibyaha, yongeraho ko “nta muntu uri hejuru y’amategeko.”

Yavuze ko igikenewe ari igihugu gishya cyubakira ku kuri, ubunyangamugayo n’imicungire myiza y’umutungo wa rubanda.

Urukiko rwavuze ko rwasanze amafaranga arenga miliyari 85 z’amafaranga ya CFA yarakoreshejwe nabi mu biro by’umuryango wa Bongo wari ku butegetsi, harimo konti z’amahanga zashyirwagaho ayo mafaranga, imitungo itimukanwa ndetse n’imishinga y’ubucuruzi itarigeze ishyirwa mu bikorwa.

Ali Bongo Ondimba ntiyigeze agezwa imbere y’ubutabera, kuko uburwayi bwe butamwemerera kwitabira ibikorwa bya Leta, ibintu byatumye abazwa cyane abo mu muryango we.

Nyuma y’imyanzuro y’urukiko, abinyujije kuri X (Twitter), Noureddin Bongo yagize ati “Urubanza rwabaye nta kimenyetso na kimwe cyigeze gitangwa.

Icyemezo cy’urukiko cyashingiye ku buhamya bw’abatangabuhamya bashyizweho igitutu n’ubutegetsi bwa gisirikare.

Kuva narekurwa, nakomeje kugaragaza uburyo ubutabera bwa Gabon bugendera ku mabwiriza y’ubutegetsi bukuru, none uyu munsi ndimo kwishyura igiciro cy’ukuri.

Sinigeze nyereza amafaranga na rimwe, kandi nzahora nirwanaho kugira ngo ukuri kumenyekane imbere y’inzego z’ubutabera zigenga.”
Kugeza ubu, Sylvia Bongo na Noureddin Bongo baba hanze y’igihugu, gusa urukiko rwategetse ko batabwa muri yombi mu gihe baba bakandagiye ku butaka bwa Gabon.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo…

Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

Indege yarimo intumwa ziyobowe na Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri DRC wari…

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yakiriye mugenzi we…

Musanze: Polisi yafunze uwengaga umutobe wiswe ‘Ndakubiwe’, imena litiro 80 zawo

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge…

Ruhango: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Polisi ikorera mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango ku bufatanye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

1 Min Read
Iyobokamana

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

1 Min Read
Mu mahanga

Uvira:Umusirikare WA FARDC yarashwe na bagenzi be ubwo yashakaga kwivugana umukuriye

1 Min Read
Mu mahanga

Colonel Fureko yakubiswe hafi gushirano umwuka

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?